Print

Gicumbi: 17 bafatiwe mu rugo rwahinduwe akabari banywa inzoga yitwa dunda ubwonko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 July 2021 Yasuwe: 893

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Minani yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 12 Nyakanga abaturage batanze amakuru ko kwa Ntezimana himuriwe akabari. Abapolisi bagiyeyo basanga koko hariyo akabari abantu barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yose.

Ati”Tukimara kumenya ayo makuru twagiye mu rugo rwa Ntezimana ahagana saa tatu z’ijoro, igihe ingendo ziba zitemewe (Curfew). Twahasanze abantu 17 barimo kunywa inzoga nayo itemewe ikunze kwitwa Dunda ubwonko. Nyiri urugo (Ntezimana) yahise acika hafatwa umukozi we wamucururizaga izo nzoga witwa Tuyisenge Donati w’imyaka 19.”

SP Minani yashimiye abaturage batanze amakuru ariko agaya bariya barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Ati” Bariya bantu bari barenze ku mabwiriza menshi yo kurwanya COVID-19. Kubera ko utubari tutemewe bafashe urugo baruhindura akabari byongeye nako gacuruza inzoga zitemewe mu Rwanda, bari barengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo (Curfew), nta gapfukamunwa bari bambaye nta n’intera yari hagati y’umuntu n’undi.”

Yakomeje avuga ko urebye ahantu barimo kunywera izonga ubwaho hakorohereza icyorezo cya COVID-19 gukwirakwira bitiwe n’ukuntu bari begeranye kandi hashyushye.

Abafashwe bahise bajyanwa ku biro by’Umurenge wa Nyamiyaga kugira ngo baganirizwe ku bukana bw’icyorezo cya COVID-19 n’uko barushaho kukirinda. Nyuma inzego zibishinzwe zabaciye amande, bajyanwa mu kato kugira ngo bapimwe harebwe ko hatarimo abanduye COVID-19.

Nyiri urugo aracyarimo gushakishwa ariko uwacuruzaga inzoga ariwe Tuyisenge yaciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ndetse afungwa iminsi 7 nk’uko amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Karere ka Gicumbi abiteganya.