Print

Florentino Perez yumvikanye ari gutuka Jose Mourinho na Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 July 2021 Yasuwe: 1671

Umuyobozi wa Real Madrid, Florentino Perez yumvikanye atuka Cristiano Ronaldo ko ari ikigoryi ndetse ko n’uwari umutoza we Jose Mourinho atuzuye mu mutwe.

Mu majwi yashyizwe hanze yafashwe muri 2012,Bwana Perez yumvikanye atuka bariya banya Portugal 2 mu gihe muri 2006 nabwo yavuze ko Iker Casillas na Raul Gonzalez babaye abanyabigwi ba Real Madrid batesha umutwe.

Ikinyamakuru El Confidential cyashyize hanze aya majwi y’uyu musaza w’imyaka 74 usanzwe azwiho kubahuka abanyabigwi b’ikipe.

Yagize ati “N’umusazi [Cristiano]uriya muhungu n’ikigoryi,n’umurwayi.Muzi ko uriya mukinnyi ari muzima ariko ntabwo aribyo.Ntabwo yakabaye akora nk’ibyo akora.”

Ronaldo yagiye muri Real avuye muri Manchester United muri 2009 hanyuma yerekeza muri Juventus nyuma y’imyaka 9 aho yari amaze kuyitsindira ibitego 450 mu mikino 438.
Avuga kuri Mourinho n’umuhagarariye Jorge Mendes,Perez yagize ati “N’abagabo bagira kwiyemera gukabije….Ntabwo bareba ukuri.Bose bashobora kwinjiza amafaranga menshi bakoze ibitandukanye.

Bombi ntabwo buzuye kuko turi kuvuga ku mafaranga menshi.”