Print

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bagaragaye mu munyenga w’urukundo ku bwato bwabo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 July 2021 Yasuwe: 2557

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo uri mu biruhuko nyuma yo kuva muri Euro 2020 hakiri kare ariko akavanamo ibigwi byo kuba uwatsinze ibitego byinshi,yagaragaye ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we Georgina Rodriguez bari ku bwato bwabo bw’akataraboneka.

Nyuma yo kuva muri Euro 2020 akinnye imikino 4 ariko atsinze ibitego 5,Ronaldo na Georgina Rodriguez banze gupfusha ubusa umwanya babonye wo kwishima niko kujya ku mazi bararyoshya karahava.

Mu cyumweru gishize aba bombi bagaragaye bari kumwe n’umuryango wabo I Majorca ariko amafoto yagiye hanze bari kumwe mu Nyanja ya Mediterranean.

Ubu bwato bwa CR7 yaguze miliyoni 5.5 z’amapawundi ,bufite ibyumba 5 ndetse n’ubwiherero 6.

Mu minsi ishize,Georgina yashyize hanze amashusho ye ari koga mu Nyanja ariko yayakurikije andi ari mu munyenga w’urukundo n’uyu mukunzi we usanzwe ari icyamamare mu mupira w’amaguru.

Aba bombi bagaragaye bari gusomana aha I Majorca muri Espagne ndetse uyu mugore Georgina yahise yandikaho “Ndagukunda no mu maso”.

Aya mafoto yatumye benshi bacika ururondogoro aho umwe yagize ati “Ese mushobora gushyingiranwa?”

Undi yagize ati “Murashaka kunyica uyu munsi?Ntabwo nabasha kwihanganira ubu bwiza."