Print

Yakubise umugore we aramwica amuziza ko yanze ko batera akabariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 July 2021 Yasuwe: 2506

Umuryango wa Asemota waregeye polisi ya Edo muri Nigeria usaba ko uyu mugabo we afungwa kubera ubu bwicanyi yakoreye uyu mugore we.

Mubyara w’uyu mugore wishwe yavuze ko umugabo we yari asanzwe afite umuco mubi wo kumukubita.

Kuwa 27 Kamena nibwo madamu Ugieki Asemota,yageze mu rugo rwe asanga uyu mugabo we yasinze.Yagiye koga arangije yifungirana mu cyumba kugira ngo uyu mugabo we ataza kumusindira kuko ngo ariko yabigenzaga iyo yabaga yasinze.

Ijoro rijigije,uyu mugabo yarabyutse aza gukomanga ku rugi amusaba ko aza bagatera akabariro ariko uyu mugore yamusabye gusubira mu cyumba cye agatuza.

Uyu mugabo yarahatirije ndetse aza kumena urugi rw’icyumba uyu mugore we yarimo akoresheje ishoka.

Uyu mugore wari ufite ubwoba,yahunze anyuze mu idirishya gusa uyu mugabo yahise amwirukaho niko kumufata amukubita inkoni n’itafari ata ubwenge,bamujyanye kwa muganga bagerayo yapfuye.Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi nyuma.