Print

Abantu 9 bahitanwe na Covid-19 abandi 934 barayandura mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2021 Yasuwe: 1648

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu,COVID-19 yahitanye abantu 9 mu Rwanda, bituma abamaze gupfa bagera kuri 607.Abapfuye n’abagore bane b’imyaka 87 (Kigali), 65, 33 (Karongi), 47 (Huye) n’abagabo batanu b’imyaka 83, 65 (Muhanga), 61 (Huye), 56 (Rubavu) & 33 (Kigali).

Uyu munsi hakize abantu 1,015 bityo abamzaze gjkira bagera ku 35,582 bangana na 70%.

Abarwayi bashya ni 934 batumye abakirwaye bagera ku 14,553 barimo 74 barembye.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo cyakajije umurego ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda guhurira ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zigamije guhosha umuvuduko w’ubwandu bw’iki cyorezo, aho ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara ndetse n’izihuza Uturere zabaye zihagaritswe, n’amasaha yo kuba abantu bakiri mu ngendo zitandukanye akarangirana na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.