Print

Abantu 60% mu bari kwandura mu Rwanda bari gusanganwa iya Delta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2021 Yasuwe: 419

Dr Mpunga yabwiye Radio Rwanda ko no mu barwayi bakomeje kwiyongera mu Rwanda, biganjemo abafite Covid-19 yo mu bwoko bwa Delta.

Yagize ati “Mu bipimo turi gukora muri iyi minsi biragaragara ko 60% by’abandura bafite iyi virusi nshya ya Delta ari na yo ntandaro y’ubwandu buzamuka cyane, abapfa bakiyongera n’abajya kwa muganga.”

Uu bwoko ni bwo bumaze kugaragaza ubukana buri hejuru cyane kuruta izindi virusi zihinduranyije yaba Beta yabonetse mbere muri Afurika y’Epfo, Alpha yo mu Bwongereza ndetse na Gamma yabonetse mbere muri Brazil.

Iyi virusi yandura ku rugero rwo hejuru kuko niba umuntu urwaye Covid-19 isanzwe aba ashobora kwanduza abantu babiri cyangwa batatu, ufite Delta we aba ashobora kwanduza abantu umunani cyangwa icumi kubera ko yihinduranyije mu buryo budasanzwe.

Umujyi wa Kigali n’uturere umunani twagaragayemo kwiyongera gukomeye kw’ubwandu bwa Covid-19 byashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, nkuko bikubiye mu byemezo bishya by’inama y’abaminisitiri.

Mu ijoro ryakeye,Inama y’Abaminisitiri yavuze ko abatuye Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, bategetswe kuguma mu ngo zabo guhera ku wa gatandatu tariki ya 17 y’uku kwezi kwa karindwi kugeza ku itariki ya 26 y’uku kwezi.

Kuri iyi Guma mu rugo,Dr Tharcisse Mpunga,yavuze ko iyi gahunda izatuma ubwandu bugabanuka "ku kigero cyo hejuru ya 70%" mu gihe yaba yubahirijwe.

Yavuze kandi ko muri icyo gihe bizatuma abaganga barushaho gukurikirana abarwayi.