Print

Umugore w’imyaka 41 ari mu banyeshuri bakoze ikizamini cya leta mu mashuri abanza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2021 Yasuwe: 1778

Uyu mubyeyi ufite umugabo n’abana barindwi amaze igihe yiga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya New Vision Primary School giherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye aho yatangiye amasomo mu mwaka wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2020.

Yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamugizeho ingaruka zikomeye kuko yiciwe ababyeyi asigarana n’abavandimwe be babiri. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa Gatandatu kuri St Famille mu Mujyi wa Kigali.

Jenoside ikimara guhagarikwa afite imyaka 13 y’amavuko yaretse kwiga ahubwo arera murumuna we wari hafi kugira umwaka umwe w’amavuko na musaza we wari ufite imyaka umunani.

Ati “Jenoside yabaye niga kuri St Famille ariko na ho nari mpaje mvuye i Remera. Mama baramwishe asiga umwana uri hafi kugira umwaka, ubwo Jenoside ihagaritswe nasigaye murerana na musaza wanjye narushaga imyaka itanu, sinabasha gusubira ku ishuri.”

Mu 2003 yashatse umugabo babana mu Mujyi wa Kigali ariko agakomeza gutekereza gusubira mu ishuri kugira ngo yige arangize.

Mu 2007 yashatse gusubirayo ariko ntibyamukundira arabireka kugira ngo azabikore abana be bamaze gukura.

Yakomeje avuga ko yagiye yiga imyuga itandukanye ariko akumva atanyuzwe kuko atari yararangije kwiga amashuri abanza yiyemeza gusubira kwiga.

Ati “Ngerageza kwiga ibintu by’imyuga niga guteka. Nize n’indimi niga n’ibintu bya mudasobwa bikiza ariko nkumva ntanyuzwe kuko ntarangije amashuri abanza.”

Amaze kubona ko abana be batangiye gukura yaganiriye n’umugabo we, bemeranya ko asubira mu ishuri kwiga kugira ngo asoze amashuri abanza.

Yasubiye kuri St Famille mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2020 atangira kwiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ariko aza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 kuko kikigera mu Rwanda muri Werurwe uwo mwaka amashuri yahise afungwa.

Nyuma yaho bimukiye mu Karere ka Huye kubera impamvu z’akazi k’umugabo we, amashuri afunguye tariki ya 2 Ugushyingo 2020 ajya kwiyandikisha kuri New Vision Primary School asubukura amasomo ye.

Ati “Kuko nari ngifite intego yo kwiga ngo nsoze amasomo nahise njya kwiyandikisha hariya kuri New Vision ntangira kwiga mu wa Gatandatu.”

Yishimira ko yabashije gukora ibizamini bya Leta akabirangiza, akaba yiteguye gukomeza kwiga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.

Avuga ko icyamuteye umuhate wo kwiga ari imiyoborere myiza iri mu gihugu muri iki gihe, kuko mbere ya Jenoside atigaga neza bitewe n’uko Abatutsi batotezwaga mu mashuri n’aho batuye bakabuzwa amahwemo.

Atanga urugero rw’uko mbere ya Jenoside yigaga ku Kigo cy’amashuri Abanza cya Remera Catholique muri Kigali, ariko nyuma aza kwimukira kuri St Famille kuko ababyeyi be bari bimukiye hafi yaho bahunze ihohoterwa bakorerwaga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yakunze kwibanda ku gushimira Umukuru w’Igihugu Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame kuko impanuro zabo zamufashije kwiyubaka no kumva agomba kwihesha agaciro.

Ati “Nshimira Leta yacu y’ubumwe cyane cyane Umukuru w’Igihugu n’umufasha we ku bw’inama badahwema kugira Abanyarwanda. Nanjye nagiye nterwa imbaraga cyane no kumva imbwirwaruhame z’Umukuru w’Igihugu avuga ko umuntu agomba guharanira kwigira no kwihesha agaciro n’izindi mpanuro nyinshi njya numva mu biganiro bye byinshi ziturinda gucika intege. Ni byo byatumye nanjye nigarurira icyo cyizere numva ko bishoboka.”

Zimwe mu mbogamizi yahuye na zo kubera kwiga akuze ni uko hari bamwe bashakaga kumuca intege.

Ati “Imbogamizi nahuye na zo ni nk’abantu bambazaga cyane, urazi ko iyo uri mu bintu nk’ibi abantu ntibaba babyumva kimwe nawe. Natambukaga ngiye ku ishuri nambaye impuzankano y’ishuri, abantu bagahagarara bandyanira inzara mbaturutse imbere, abamvuga nkabacaho mbumva ariko ntabwo nacitse intege.”

Avuga ko icyamuteraga umwete wo gukomeza amasomo ari uko umugabo we yamubaye hafi akanamuherekeza buri gitondo.

Ati “Yambaye hafi cyane akamperekeza ku ishuri mu gitondo ndetse no muri iki gihe cy’ibizamini bya Leta yamperekezaga.”

Mutembayire Aline n’umugabo we bafite abana barindwi babyaranye (abahungu batandatu n’umukobwa umwe) babana mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye.

Umuyobozi wa New Vision Primary School, Mugwaneza Edouard, yabwiye IGIHE ko bashima ubutwari bwa Mutembayire kandi bizeye ko azatsinda agakomeza kugera ku ntego yiyemeje.

INKURU YA IGIHE