Print

Urukundo rwa Kanye West na Irina Shay rwashyizweho akadomo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 15 July 2021 Yasuwe: 1384

Amakuru yasakaye cyane mu mpera za Gicurasi ko Kanye West yamaze kubona umukunzi mushya Irina Shayk umuhoza amarira asimbuza Kim Kardashian batandukanye.

Irina Shayk umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime niwe mugore wari wamaze gutwara umutima wa Kanye West gusa ibi bikaba byamaze guhagarara nyuma y’aho bimenyekaniye ko Irina Shayk atagishaka gukomezanya nawe.

Inkuru y’uko Irina Shayk yasabye Kanye West ko bakwibera inshuti zisanzwe ikomeje kugenda ivugwa hirya no hino mu binyamakuru mpuzamahanga byandika ku myidagaduro. Aya makuru kandi yatangajwe n’umwe mu bantu b’inshuti za hafi za Irina Shayk wagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru People Magazine aho yatangaje byinshi ku mubano wa Kanye West na Irina Shayk wakonje.

Yatangaje ati: ’’Irina Shayk ntabwo agikunda Kanye West nka mbere, asigaye amufata nk’inshuti isanzwe kuko yabonye batazashobokana. Irina aherutse kwanga kujyana na Kanye West mu Bufaransa mu gikorwa cya Paris Fashion Week kuko ntashaka ko abantu bakomeza gutekereza ko bakundana. Kanye West nawe arabizi ko ibyabo byarangiye kuko Irina Shayk yamusabye ko baba inshuti zisanzwe’’.

Ikinyamakuru US Weekly cyo cyatangaje ko urukundo rwa Kanye West n’umunyamideli Irina Shayk rwahagaze ndetse ko aba bombi batakivugana nka mbere bitewe n’uko Irina Shayk yasabye uyu muherwe ko bakwibera inshuti aho kugirango babe abakunzi, ibi bakaba babikesha Daniel Moon umukozi wa Kanye West uzwiho kuba ariwe unamukorera imisatsi (Kanye West’s Hair Stylist).

Ibi bikaba bije nyuma y’igihe gito Kanye West atangiye gukundana na Irina Shayk dore ko batangiye kugaragara bari kumwe ku isabukuru ya Kanye West yabereye mu Bufaransa aho bagaragaye bayizihiza bameranye neza. Kuri ubu ntiharamenyekana icyatumye Irina Shayk ukomoka mu Burusiya asaba uyu muraperi gushyira iherezo ku rukundo rwabo bakibera inshuti zisanzwe. Urukundo rwabo rukaba rwari rumaze amezi 2 gusa.
Refe:dailymail.com