Print

Manchester United igiye gusinyisha abakinnyi 2 bakomeye mu bwugarizi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2021 Yasuwe: 1948

Amakuru aravuga ko iyi kipe ikomeye mu Bwongereza iri mu biganiro bya nyuma n’aba bakinnyi ndetse mu cyumweru gitaha izabatangaza ku mugaragaro.

Ikipe ya United irifuza kwishyura Real Madrid miliyoni 50 z’amapawundi kuri myugariro wayo Varane w’imyaka 28,usigaje amasezerano y’umwaka umwe.

United kandi irifuza gusinyisha Umwongereza Kieran Trippier ukinira ikipe ya Atletico Madrid ndetse irifuza kumwishyura miliyoni 18 z’amapawundi.

Iyi kipe nirangiza kwishyura aba basore babiri aya mafaranga,izaba imaze gutakaza miliyoni 140 ku isoko kuko iherutse kugura Sancho miliyoni 73 z’amapawundi.

Real madrid yifuzaga miliyoni 60 z’amapawundi kugira ngo ibone amafaranga yo kwiyubaka cyane ko iherutse gutakaza myugariro Sergio Ramos wagiye muri Paris Saint-Germain.

Abahagarariye Varane barashaka ko yerekeza muri United ayisinyire imyaka 5.

Umutoza Ole arashaka Trippier kugira ngo asimbure Aaron Wan-Bissaka w’umuhanga mu bwugarizi ariko ntatange ibisubizo mu busatirizi.

Trippier afite ubuhanga bwo gukina imyanya myinshi yaba iburyo n’ibumoso ndetse si ubwa mbere akinnye mu Bwongereza kuko yakiniye Tottenham ndetse umwaka w’imikino ushize yatwaye La Liga ari kumwe na Atletico.



United igiye kugura Varane na Trippier