Print

Perezida Samia Suluhu yasuye u Burundi mu rugendo rw’iminsi ibiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2021 Yasuwe: 1338

Kuva ageze ku butegetsi, Madamu Samia Suluhu amaze kugenderera ibihugu bya Uganda na Kenya, anitabira n’inama yihutirwa y’umuryango SADC muri Mozambique.

Kugenderera Uburundi bishimangira umubano ukomeye hagati y’amashyaka CCM rya Tanzania na CNDD-FDD w’i Burundi, no gukomeza umubano uri hagati y’ubutegetsi bwombi.

Ku butumire bwa mugenzi we Evariste Ndayishimiye, Samia Suluhu yajyanye i Burundi n’itsinda rinini ry’abaherwe b’Abanya Tanzania kugira ngo barebe amahirwe yo gushora imari yabo mu Burundi.

Azanitabira inama y’abacuruzi b’Abarundi n’Abanya Tanzania "igamije kurebera hamwe ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n’ubucuruzi" hagati y’ibi bihugu, nk’uko itangazo ry’ibiro bya perezida wa Tanzania ribivuga.

Bamwe mu bacuruzi ba Tanzania baje muri iyi nama izabahuza n’ab’i Burundi ku wa gatandatu.

Uretse ibiganiro bihuza Ndayishimiye na Samia Suluhu biteganyijwe ko bazaha ikiganiro abamenyamakuru.

Ubutegetsi bwa Tanzania n’ubw’Uburundi busanzwe bufitanye umubano ukomeye. Tanzania nicyo gihugu cya mbere Perezida Ndayishimiye yagendereye amaze kugera ku butegetsi atsinze amatora yo mu mwaka ushize.

Ari i Kigoma mu kwezi kwa cyenda 2020,Ndayishimiye yatangaje bamwe aho yavuze ati:

"Tanzania ni nk’ababyeyi ku Burundi kuko bafashije guharanira ubwigenge bwacu... Simfata Perezida Magufuli nk’umuturanyi cyangwa inshuti, ahubwo ni nk’umubyeyi wanjye."

Perezida Suluhu na Ndayishimiye bombi baracyari bashya ku butegetsi kuko Ndayishimiye w’imyaka 53 abumazeho umwaka umwe mu gihe Samia Suluhu w’imyaka 61 abumazeho amezi ane gusa.

Mu gihe gito bamaze ku butegetsi, Ndayishimiye na Samia Suluhu bateye intambwe ikomeye mu kunoza ububanyi n’amahanga aho bashaka umubano mwiza mu bindi bihugu.

Urugendo rwa Samia Suluhu Hassan mu Burundi rwitezwe gushimangira umubano umaze igihe kirekire waranze ibi bihugu.

BBC