Print

Rutsiro: RIB yataye muri yombi umugabo wakubise umugore we bikamuviramo urupfu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2021 Yasuwe: 823

Amakuru y’urupfu rw’uwo mugore yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 14 Nyakanga, ubwo yagwaga mu Bitaro bya Gisenyi hakabura.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru, ko abakekwaho iki cyaha bahise bafungwa.

Ati “Hafashwe abagabo babiri barimo ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita umugore we bikamuviramo gupfa, bikaba byari bishingiye ku makimbirane yo mu muryango, naho Harerimana akurikiranyweho kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.”

Yakomeje avuga ko abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ikorwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Dr. Murangira yasabye abantu kurangwa n’ubworoherane, mu gihe habaye amakimbirane, abantu bakegera abayobozi bakabafasha aho kwihanira.

ingingo ya 121 y’itegeko N 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu uwahamijwe icyo cyaha ahanishwa Igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni 5,000,000 Frw ariko atarenze Miliyoni 7,000,000 Frw.

Naho Kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye gihanwa n’ingingo ya 243 y’iri tegeko, ugihamijwe agahanishwa Igifungo kirenze umwaka ariko kitarenze imyaka ibiri, n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300,000 FRW ariko atarenze 500,000 Frw.