Print

Rayon Sports yasinyishije Mugisha Francois "Master" n’abandi bakinnyi 2

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2021 Yasuwe: 2898

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka,aho kuri uyu wa 5 yaguze abakinnyi 3 bashya barimo n’uwahoze ayikinira Mugisha Francois uzwi ku izina rya Master yakuye mu ikipe ya Bugesera FC.

Uretse uyu Mugisha François (Master) wavuye muri Bugesera FC,Rayon Sports yasinyishije Muvandimwe Jean Marie Vianney wari umaze igihe akinira Police FC na Byumvuhore Tresor yakuye muri Gasogi United.

Aba bakinnyi biyongereye kuri Mico Justin yakuye muri Police FC na Bayisenge Emery bivugwa ko bari hafi kumvikana.

Ibi bibaye nyuma y’aho iyi kipe ikundwa kurusha izindi mu Rwanda isinyishije umutoza Masudi Djuma mu gihe cy’imyaka 2 ayitoza.

Rayon Sports yarangije ku mwanya wa 7 muri shampiyona ishize,yagiye ku isoko abandi barigwijeho abakinnyi bakomeye aho iri kugura abatari ku rwego isanzwe izwiho.

Biravugwa ko na ritahizamu Babuwa Samson ashobora kuyerekezamo mu minsi mike.

Mugisha Francois Master wambaraga nimero 25 muri Rayon Sports, yatangiye umupira w’amaguru akina mu ikipe y’abana bato ya Esperence de Remera yari iya Nyakwigendera Kalisa Jean Paul bitaga Mourinho.

Nyuma yaje kuhava ajya muri SEC Academy ku Kicukiro mbere yo kugana mu Isonga FA (2015-2016). Mugisha yavuye mu Isonga FA agana muri Rayon Sports yavuyemo nyuma y’umwaka w’imikino wa 2018-2019 yerekeza muri Bugesera FC.

Mugisha Francois yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona anafatanya na Rayon Sports kugera muri 1/4 cya Total CAF CC 2017-2018.