Print

Umuhanzi Nziza Desire yapfushije umugore we bari bamaze amezi gusa bakoze ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2021 Yasuwe: 4938

Umuhanzi w’umurundi Nziza Desire yapfushije umugore we Inarukundo Bijoux bari bamaze amezi asaga 9 barushinze.

Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye ahagana saa tanu zo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2021 ari nabwo yashizemo umwuka.

Amakuru aturuka i Bujumbura avuga ko umugore wa Nziza Desire yatabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu aho yari arwariye mu bitaro bya Roi khaled.

Nziza Desire usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari amaze iminsi ari Bujumbura aho yari mu bikorwa byo kwitegura gushyira hanze indirimbo ye nshya.

Nziza na Bijoux bahamije isezerano ryabo mu Idini ya Islam mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020, mu gace ka Buyenzi Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Nyuma yo gusezerana muri Islam,ku wa 07 Ugushyingo 2020 basezeranye kubana byemewe n’amategeko.

Naho ku wa 13 Ugushyingo 2020 haba ibirori by’umusangiro n’inshuti n’abavandimwe.

Nziza Désiré na Inarukundo Bijoux bashyingiranwe bamaze imyaka umunani mu munyenga w’urukundo, rwatangiye bakiri bato.

Mu minsi ishize Desire yari aherutse guteguza abakunzi be ko kuri uyu wa Gatanu ashyira hanze indirimbo nshya none bihuriranye n’urupfu rw’umugore we.

Nziza Desire yabyaranye na Natacha Labamba uri mu bahanzikazi bakunzwe cyane i Burundi, ubu umwana wabo amaze kugira imyaka 16.

Nziza Desire usanzwe ari mukuru wa Dr.Claude, yamenyekanye mu ndirimbo Kula Kulipa,N’Umuyabaga n’izindi yasohoye muri iyi minsi.