Print

Abantu 10 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 927 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2021 Yasuwe: 1857

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi abantu 10 bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 626.Abapfuye n’abagore bane b’imyaka 79 (Muhanga), 59 (Rubavu), 50 (Rulindo) & 45 (Kigali) n’abagabo batandatu b’imyaka 82 (Nyamagabe), 79 (Musanze) 73 (Rutsiro), 66 (Gicumbi), 41 (Kigal) & 27 (Rubavu).

Abanduye uyu munsi babaye 927 biganjemo abo mu mujyi wa Kigali wabonetsemo abagera kuri 188.Abakize ni 732.

Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 14,716 barimo abantu 74 barembye.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatandatu kugeza ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021, hateganyijwe ibikorwa byo gupimwa Covid-19 mu tugari twose tugize Umujyi wa Kigali.

Ibi bikorwa byo gupima abantu benshi bigamije kurebwa uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze no kumenya ubwandu buri mu baturage, kizatangira mu gihe Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani tuzaba dutangiye gahunda ya Guma mu Rugo.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharicisse, rivuga ko ibi bikorwa bizakorwa muri gahunda yo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Muri rusange hazapimwa nibura 15% by’abaturage ba buri kagari, aho abazapimwa bazagezwaho ubutumire n’inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’ubuzima.

Dr. Mpunga yasabye abatuye Umujyi wa Kigali bazatumirwa kwitabira uko bikwiye.