Print

Arsenal yaguze myugariro wa miliyoni 50 z’amapawundi bwa mbere mu mateka yayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2021 Yasuwe: 2862

Arsenal yari yarwanye inkundura ngo ibone uyu myugariro aho yahereye kuri miliyoni 40 z’amapawundi barayanga hanyuma ijya kuri 42 nayo barayanga birangira yujuje 50.

Uyu abaye umwe mu ba myugariro bahenze kurusha abandi bose mu bongereza nyuma y’abarimo Harry Maguire na Wan Bissaka banganyije.

Ibyo Arsenal igomba kumwishyura babyumvikanyeho igisigaye nuko Ben White akora ikizamini cy’ubuzima.White azasinya amasezerano y’imyaka 5 muri Arsenal.

Uyu mukinnyi azasinya anakore ikizamini cy’ubuzima ubwo azaba avuye mu biruhuko yahawe nyuma ya Euro 2020.

Ben White ntiyigeze akina umukino n’umwe muri Euro 2020 nubwo ari mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’Ubwongereza asimbuye Trent Alexander-Arnold wavunitse.

Arsenal yatsinze Chelsea nayo yamwifuje bwa nyuma ariko isanga uyu mukinnyi ari hafi kumvikana n’umukeba.

Icyakora uyu myugariro nta bunararibonye afite kuko mu myaka 3 ishize yakinaga mu cyiciro cya 3 muri Newport County.Yanatijwe no muri Leeds United.