Print

Neymar Jr yishyizeho imisatsi idasanzwe nyuma yo gutsindwa na Argentina [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2021 Yasuwe: 3124

Rutahizamu wa PSG na Brazil,Neymar Jr,yakoze agashya yishyiraho imisatsi miremire nyuma yo kunanirwa kwegukana irushanwa rya Copa America batsinzwe na Argentina.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 usanzwe azwiho gukora udushya,yahise ajya muri saloon yishyiraho imisatsi miremire y’umuhondo.

Amafoto ya Neymar Jr yashyizwe hanze n’uwitwa Nanda Burguesinha wayimushyizeho mbere y’uko agaruka mu Bufaransa mu myitozo.

Madamu Nanda Burguesinha yagize ati “Namubajije ibyo yifuza tuza kumvikana ku misatsi ashaka.Twamaze amasaha 4 tuwmitaho.”

Abafana benshi bagereranyije Neymar Jr n’abahanzi barimo Ty Dolla Sign, Wiz Khalifa na Bob Marley.

Neymar Jr yaherukaga guca ibintu mu ntangiriro z’umwaka ushize ubwo yashyiraga mu musatsi we ibara rya pink.