Print

Papa Sava yahishuye uko Umuvugo wamufashije gusuhuza Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2021 Yasuwe: 2359

’Seburikoko’ ni umuhanzi, umuririmbyi, umusizi, umukinnyi wa filimi, n’umunyarwenya ukomeye…ni ikimenyabose mu Rwanda.

Ariko se, byagenze bite ngo uyu wize kwigisha ubumenyamuntu n’ubumenyi bw’isi, akanaba mwalimu imyaka irindwi, abe icyamamare muri filimi n’imivugo?

Mu kiganiro yahaye BBC, aseka cyane,Papa Sava yagize ati: "Uko byagenze ibara umupfu…nubwo njye ndi muzima".

"Nari mfite data, yari umukateshiste yandika indirimbo anacuranga korudero [accordion/accordéon] ariko nagize imyaka itanu atakibikora.

"Aho mvuka naho havukaga abahanzi bakomeye, nka Alexis Kagame ni uw’iwacu i Kiyanza, nkakura nyine mutekerezaho, baba bari mu gitaramo bakamugarukaho.

"Nkura rwose nanakunda cyane cyane igitaramo, za nyiramaritete za kera…"

Jenoside yabaye Garasiyani - uko asubiramo kenshi izina rye - yiga mu wa mbere w’amashuri yisumbuye ku Gisenyi, ariko irangiye kubera ubukene asubira mu wa gatandatu w’abanza.

Aha ni ho yatsinze irushanwa rye rya mbere ry’imivugo (poems/ poèmes), bamuhemba amakayi, amakaramu n’inkweto "najyanye muri secondaire".

Yoherejwe kwiga i Rutongo, kuri kilometero 25 uvuye iwabo, bikamusaba buri munsi kuva mu rugo saa kumi n’imwe za mu gitondo ngo adakerererwa amasomo.

Ati: "Aho naho natsinze mu mivugo bampemba televiziyo, amakayi, inkweto…bati ’televiziyo se iwanyu mugira umuriro?’, ashwi ntawo, bati ’iyi ni iy’ikigo.’"

Ariko bahise bamwemerera kumucumbikira akiga aba mu kigo atishyura, ibyo avuga ko ari "’motivation’ ya mbere" ikomeye yari avanye mu mpano ye.

Yakomeje icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye i Ririma mu burasirazuba bw’u Rwanda aho avuga ko yakomeje gutsinda amarushanwa menshi y’imivugo, no kumenyekana.

Ati: "Narazamutse kugeza ubwo naje guhura n’abadepite bo muri Canada bampa ibitabo by’uriya witwa Shakespeare ndasoma, ariko nkahora no muri bibliothèque [isomero]."

Arangije ayisumbuye yagiye kwiga muri Kaminuza yigisha uburezi i Kigali yari izwi nka KIE, aho yize ubumenyamuntu, ubumenyi bw’isi no kwigisha.

Ikiganza cya Nyakubahwa

Avuga ko muri KIE yahasanze abahanzi bakomeye mu mivugo n’indirimbo, nka Danny Vumbi n’abandi.

Ati: "Rimwe rero Perezida Kagame yagombaga kuza gusura KIE, batoranya abazavuga umuvugo, mba uwa mbere.

"Mvuga umuvugo urarangira mbona Nyakubahwa arandembuje ati ’uwo mwana aze andamutse’, ndagenda mukora mu ntoki.

"Abaza ’recteur’ [umukuru wa Kaminuza] wacu, icyo gihe yari Mudidi Emmanuel, ati ’aba bana se murabahemba?’ undi ati ’oya ni abana b’ikigo ntitwabamenyereza gukorera amafaranga’, ati ’uyu muze kumurebera agashimwe.’"

’Sekaganda’ avuga ko bamuhaye 50,000Frw ariko atayitayeho cyane, ahubwo yamaze imyaka ahora atekereza "ku kiganza cya Nyakubahwa nakozemo".

Ati: "N’umwaka ukurikiyeho yagarutse mu birori by’abarangije bwa mbere muri KIE, nabwo bati ni Garasiyani (uvuga umuvugo)."

’Soundproof’ mu bitanda

2004 ubwo yari akiga muri KIE avuga ko ari wo wabaye umwaka w’impinduka, u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 10 jenoside, byari igihe gikomeye ariko cyaba n’amahirwe kuri we.

Habura iminsi ibiri gusa ngo bakire ibihangano by’abarushanwa, ni bwo Garasiyani yabonye itangazo ry’irushanwa ry’umuvugo uzavugwa kuri uwo munsi.

Abo bagombaga kuzana imivugo ifashe kuri ’cassette’ ndetse yanditswe n’imashini, cyari igihe gitoya gisigaye, kandi ntiyari yakagera na rimwe muri studio ifata amajwi.

Ati: "Ni bwo mu buzima bwanjye nakoze igihe gito bingeza ku rwego ruhambaye. Naraye ijoro ryose nkora ’poème’, nanafata amajwi."

"Kuyishyira kuri ’cassette’ byari ikibazo kuko CD zari zitaraza. Hariho radiyo ’cassette’ wakandaga akantu gatukura ibiri kuri ’casette’ bigasibama igafata ibindi.

"Nakoze ’soundproof’ hagati y’ibitanda bigerekeranye nkoresheje za matora muri KIE abandi bari baratashye njye mbayo".

Avuga ko saa sita z’ijoro hacecetse ari bwo yatangiye gufata amajwi y’umuvugo w’iminota irindwi wari ukenewe, ku rindi joro atunganya inyandiko ku mashini maze abitanga ku gihe.

Ati: "Uwa mbere yabaye umuseminariste wo mu Nyakibanda ariko poème ye yari mu gifaransa, uwa kabiri aba uwo ku Gisenyi, njye nabaye uwa gatatu n’igihembo cy’ibihumbi magana aya…(yerekana 4).

"Ariko kuko umuvugo wanjye wari muri cya Kinyarwanda cya rubanda baravuga bati ’uyu ni we uvuga umuvugo’. Banshinga umubyeyi Mariya Yohana (ni umuhanzi mu Rwanda) arakabyara. Aramenya."

Umuvugo yavuze uwo munsi, imbere y’abakuru b’ibihugu benshi n’abanyacyubahiro bari bahari, wamufunguriye amarembo atangira kujya mu maserukiramuco no hanze y’u Rwanda.

Kureka ubwarimu akaba umukinnyi w’umwuga

Nubwo Garasiyani yigaga kwigisha ubumenyamuntu n’ubumenyi bw’isi, arangiza Kaminuza yanditse igitabo ku "Uruhare rw’umuhanzi gakondo mu burere bw’umwana w’Umunyarwanda".

Nyuma yaje kubura amahirwe yari yabonye yo kujya muri Ecosse/Scotland kwiga ’Dance and Drama’ kuko atigeze yigaho mbere ibijyanye n’ubuhanzi, nk’uko abivuga.

Nuko ajya gukora akazi ka leta ko kwigisha, ibyo yakoze hafi imyaka irindwi, ariko anakomeza impano ye abifatanya no gukina amakinamico na byendagusetsa kuri radio.

Mu 2015, yafashe umwanzuro ukomeye wo kureka umwuga yize wo kwigisha, akinjira muri filimi gukoresha impano ye by’umwuga.

Ati: "Ntanga ibaruwa isezera abantu baravuze bati ’wa muntu we abantu bararangiza ari benshi bakabura akazi, wowe ufite akazi ka leta none uragasezeye?’, bati ’ubanza warasaze’."

"Ndavuga nti ’reka njye gusarira hanze aho kuzasarira mu ishuri’. Ngenda uko, nuko."

Gratien Niyitegeka ubu ni umwe mu bakinnyi ba filimi bazwi cyane mu Rwanda no hanze mu bumva bose Ikinyarwanda.

BBC