Print

Agace kazasangwamo ubwandu bukabije mu mujyi wa Kigali kazafatirwa ingamba zihariye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2021 Yasuwe: 1854

Lt Col Dr Mpunga yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iri pima rya Covid-19 rigamije kumenya uko ubwandu buhagaze mu Mujyi wa Kigali, abarwayi bakavurirwa mu bitaro mu gihe baba barembye, abatarembye cyane bagakurikiranwa bari mu ngo iwabo.

Yasabye abantu batatoranyirijwe kujya kwipimisha Covid-19, kwirinda kujyayo bitumiye kugira ngo bidateza akavuyo katari ngombwa cyangwa bikica imibare yateganyijwe, akabizeza ko bazagenerwa gahunda yabo mu gihe kizaza.

Ati “Agace dusanga karimo ubwandu buri hejuru ugereranyije n’ahandi turashyiraho ingamba zihariye zo kugira ngo na bo tubafashe ubwandu bugabanuke, abandi mu gihe bazaba bagiye mu kazi, bo bazaba baretse kugira ngo badateza indwara”.

Dr Mpunga yavuze ko uburyo bwakoreshejwe mu gutoranya abajya kwipimisha Covid-19 ari ubwo gutombora, nta muntu watoranyijwe kubera ko hari ikintu azwiho cyihariye.

Ku Munsi wa Mbere, wa Guma mu rugo mu mujyi wa Kigali, urujya n’ uruza rw’ abantu rwagabanutse cyane, mu mujyi wa Rwagati amaduka menshi arafunze.

Mu mihanda hari abapolisi benshi babaza abagenda bacye impushya.

Hagati aho hari ahagaragara bamwe mubarenze kumabwiriza, nubwo abantu basabwa kuguma mu ngo zabo hari abasohoka bakaba benshi ku ducentre harimo n abahicara.