Print

Haiti: Umugore wa Perezida Moise uherutse kwicwa n’abagizi ba nabi yavuye muri US kwivuza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2021 Yasuwe: 2134

Martine Moïse yagaragaye afite igipfuko ku kuboko ndetse yambaye ikoti ritamenwa n’amasasu, ubwo ku wa gatandatu yageraga ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru Port-au-Prince.

Umugabo we Jovenel Moïse yiciwe mu rugo rwabo n’itsinda ry’abicanyi ku itariki ya 7 y’uku kwezi kwa karindwi.

Madamu Martine yakomerekeye muri icyo gitero, ajyanywa n’indege kuvurirwa mu bitaro by’i Miami muri Florida.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, umutegetsi wo muri Haïti yavuze ko Madamu Martine yagarutse mu gihugu mu kwitegura umuhango wo gushyingura umugabo we mu cyumweru gitaha.

Akikijwe n’abashinzwe umutekano, Madamu Martine yafotowe asuhuzwa na Claude Joseph, Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho, ndetse n’abandi bategetsi, ubwo yari ageze mu nzira yo ku kibuga cy’indege.

Kuva icyo gitero cyahitanye umugabo we cyaba, Madamu Martine amaze kuvuga amagambo macye. Polisi yegetse icyo gitero ku itsinda ry’abacanshuro b’abanyamahanga, benshi muri bo bo muri Colombia.

Ari ku gitanda cyo mu bitaro yari arwariyemo, yifashe ubutumwa bw’amajwi avuga ku gihe abicanyi "bamishaga" amasasu ku mugabo we bamaze kwiroha mu rugo rwabo mu ijoro hagati.

Madamu Martine yavuze ko icyo gitero cyabaye mu buryo bwihuse cyane ku buryo umugabo we atashoboye "kuvuga ijambo na rimwe". Mu ntangiriro y’iki cyumweru, yanditse kuri Twitter ati: "Ubu bubabare ntibuzigera na rimwe bushira".

Bwana Moïse, wari ufite imyaka 53, yari Perezida wa Haïti - igihugu cya mbere gicyennye cyane ku mugabane w’Amerika - kuva mu mwaka wa 2017.

Igihe yamaze ku butegetsi cyaranzwe n’ibibazo kubera ibirego bya ruswa, ndetse mu ntangiriro y’uyu mwaka henshi mu gihugu habaye imyigaragambyo yo kumwamagana.

Abanyamakuru bavuga ko nk’uwabonye icyo gitero kiba, Madamu Martine ashobora gufasha abakora iperereza gusobanukirwa n’abakoze icyo gitero cyo kwica umugabo we n’impamvu yabibateye.

Byinshi mu bijyanye n’icyo gitero biracyari amayobera.

Polisi ya Haïti ivuga ko itsinda ry’abacanshuro b’abanyamahanga - Abanya-Colombia 26 n’Abanya-Haïti babiri bafite ubwenegihugu bw’Amerika - ari ryo ryamwishe.

Abantu bacyekwa batari munsi ya 20 barafunzwe, mu gihe batatu bishwe na polisi naho batanu bakaba bagishakishwa.

Polisi ya Haïti yanataye muri yombi Christian Emmanuel Sanon, muganga w’Umunya-Haïti wabaga muri Florida, ivuga ko ari "ucyekwa ukomeye" mu mugambi wiciwemo Perezida.

BBC