Print

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#25: Urugendo rwa Dr. Agnès BINAGWAHO muri Politike

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2021 Yasuwe: 1698

Ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#25 kiragaruka ku rugendo rwa Politiki rwa Dr. Agnès BINAGWAHO! Minisitiri w’umuhanga wanize cyane wajyaga ananyuzamo akabwira abakozi ko Minisanté atari Minisiteri nk’izindi! Kandi koko byarigaragazaga ukurikije ibikorwa yakoraga n’ibibazo yasimbukaga wabonaga byakabaye bihitana "Minisitiri Usanzwe"! Byagenze gute ngo inama ya AU ibere mu Rwanda yamaze gusezererwa muri Guverinoma? Ese koko yazize "Umukwe we"? Tubane muri iki kiganiro!

Mu 1984 Binagwaho yarangije Kaminuza mu ishami ry’Ubuvuzi muri Université Libre de Bruxelles, hanyuma mu 1993 arangiza muri “Specialization” mu ndwara z’abana (Specialist in Pediatrics) muri Kaminuza ya Brest mu Ubufaransa, mu 2010 yahawe na Dartmouth College y’i New Hampshire muri USA impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro.

Yabonye impamyabumenyi y’ikirenga mu byerekeye na Emergency pediatrics, Neonatology, and the treatment of HIV/AIDS in children and adults

Ni umugore wubatse, washakanye n’umugabo nawe w’umuganga.

Yabaye Minisitiri w’ubuzima muri guverinoma y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka isaga 5.

Umwarimu mu ishami rya ‘Department of Global Health and Social Medicine muri Harvard Medical School, US

Umuyobozi ku rwego rw’igihugu wa Global Fund (Ikigega kirwanya SIDA, igituntu, na Malariya)

Umwe mu bayobozi ba Salzburg Global Seminar “Innovating for Value in Health Care Delivery”

Umunyamuryango w’ akanama gashakisha uburyo umurwayi yagera ku buvuzi bwa kanseri ndetse n’uburyo bwo guhangana nayo (Global Task Force on Expanded Access to Cancer Care and Control in Developing Countries)

Umunyamuryango w’akanama ngishwanama mu by’ubuzima k’ikinyamakuru Time Magazine (Health Advisory Board) ikinyamakuru cyatangiriye i New York City muri USA mu 1923.

Vice -Chancellor of the University of Global Health Equity [UGHE]

Umunyamuryango w’akanama ka International Strategic Advisory Board for the Institute of Global Health Innovation at Imperial College London.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima (ukwakira 2008-Gicurasi 2011)

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA (2002-2008) Iki gihe kandi yayoboraga akanama gashinzwe imicungire ya gahunda ya Perezida wa Leta z’unze ubumwe za Amerika yo kugabanya ubwandu bwa SIDA.

Yabaye umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, mu ishami ry’ubuvuzi

yabaye umuganga mu bitaro bya Kigali (CHK)

Avuga ko indoto ze ari uko byibura mu mpera za buri munsi yasinzira azi neza ko abana b’abanyarwanda ndetse n’abatuye isi bagerwaho no gukingirwa, guhabwa ndetse no kuvurwa indwara.

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#25: Dr. Agnes BINAGWAHO, Minisitiri wakoze byinshi agasimbuka n’ibitari bike?