Print

Abantu 10 muri 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira bagiye gusenga basanzwe banduye Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2021 Yasuwe: 936

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bufatanyije n’inzego z’umutekano, kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 17 Nyakanga 2021, nibwo bwafashe aba bantu.

Akarere ka Ruhango ni kamwe mu tutari muri gahunda ya Guma mu Rugo, gusa nubwo bimeze bityo abagatuye babujijwe gukora amateraniro ahuza abantu benshi.

Bamwe mu bafashwe barenze kuri aya mabwiriza bavuga ko bari bagiye gusengera icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera. Bemera ko bakoze amakosa bakanayasabira imbabazi.

Umuyobozi wa RBC,Dr.Sabin Nsanzimana yasabye abantu kureka guhura batazi uko bahagaze kuko ibi bisa no gukwirakwiza iki cyorezo ku bushake.

Yagize ati "Iyo abantu bahuye batazi uko bahaze kandi wenda harimo abanduye biba ari ugukwirakwiza ubwandu ku bwende."

Nyuma yo gufata bariya bantu,Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye abantu kutarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo gikomeje gukaza umurego, yongeraho ko bakwiye kujya basengera ahemewe kuko muri aka karere hari insengero zemerewe gukora.

Ati “Ubusanzwe na mbere ya Covid-19 gusengera kuri uyu musozi ntibyari byemewe, bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo n’abarenze akarere.”

“Turashimira inzego z’umutekano zadufashije gufata aba bantu barenga ku mabwiriza yashyizweho, ntitwanze ko abantu basenga icyo twanga ni ukutubahiriza amabwiriza yashyizweho byashyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yasabye abantu kwirinda kugwa mu mutego wo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Sinumva uburyo umuntu arenga akarere akajya mu kandi kandi abizi ko bitemewe, aba bantu bahuriye aha bavuye ahantu hatandukanye, bose nta n’umwe wari wipimishije iki cyorezo.”

“Abantu bakwiye kujya baduha amakuru kugira ngo dukomeze guhashya abantu banyuranya n’amabwiriza yashyizweho. Turabasaba kandi kumva ko iki cyorezo gihari kandi giteye inkeke, bubahirize amabwiriza uko agenwa nibyo bizadufasha gutsinda iki cyorezo”.

Aba bafatiwe kuri uyu musozi wa Kanyarira uko ari 239, abagera ku 170 bari baturutse mu Karere ka Ruhango, 67 bavuye mu Karere ka Muhanga, abandi babiri baturutse mu tundi turere nka Nyagatare.

Uko bafashwe bose babanje kwigishwa, buri wese agomba kurekurwa yishyuye 10.000Frw by’amafaranga y’u Rwanda.