Print

Chelsea yashoye miliyoni nyinshi kuri rutahizamu w’umunyabigwi nyuma yo kubura Haaland

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 July 2021 Yasuwe: 2951

Robert Lewandowski ukinira Bayern Munich akomeje gutsinda ibitego byinshi nubwo ari gukura ariyo mpamvu Chelsea ishaka kumushoraho miliyoni 50 z’amapawundi kugira ngo ayifashe kongera kwegukana shampiyona.

Thomas Tuchel yasabye umuherwe Abramovich rutahizamu kugira ngo abashe kwegukana shampiyona ariyo mpamvu bashaka Robert Lewandowski.

Ntabwo bizwi niba Bayern Munich yakwemera kurekura uyu rutahizamu wayitsindiye ibitego birenga 40 mu mwaka w’imikino ushize ndetse ugaragaza ko nta gahunda yo gucogora afite.

Lewandowski w’imyaka 32,ntabwo arongera amasezerano mashya kuyo afite azamugeza 2023.

Mu mwaka w’imikino ushize, Lewandowski yakuyeho agahigo kari kamaze imyaka myinshi muri Bundesliga ko gutsinda ibitego birenga 40 cyane ko Gerd Muller wari ugafite yagarukiye kuri 40 mu gihe uyu mukino yatsinze 41.

Amakuru avuga ko Lewanowki yifuza gukinira Real Madrid cyangwa kwerekeza muri Premier League mbere yo gusezera ku mupira w’amaguru.

Hari andi makuru avuga ko Manchester City nayo yifuza Lewandowski ariko biravugwa ko yamaze kubihagarika.

Lewandowski azuzuza imyaka 33 mu kwezi gutaha ariyo mpamvu bikekwa ko Bayern Munich ishobora kwemera amafaranga mesnhi yahabwa kuri uyu rutahizamu.


Lewandowski arifuzwa na Chelsea