Print

Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yve bari kwitegura imfura yabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 19 July 2021 Yasuwe: 1229

Amakuru yo gutwita k’uyu mukobwa si mashya mu matwi y’abakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare mu Rwanda, ariko ni amakuru yakunze kugirwa ibanga rikomeye.

Uyu mukobwa yakunze kwirinda ko amafoto ye atwite yajya hanze. Amakuru agera ku UMURYANGo mu minsi ishize hari inshuti ye yatahiye ibirori by’isabukuru, uwari wafotoye yasohora amafoto amugaragaza akuriwe undi akamusaba kuyasiba bwangu

Mu bihe bitandukanye Uwase Muyango na Kimenyi Yves bagiye bashimangira urwo bakundana ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari n’amakuru yavugwaga ko babana mu nzu.

Muri Nzeri 2019, Kimenyi Yves yanditse kuri konti ya instagram, abwira Muyango ati “Sinitaye ku nshuro mvuga ko ngukunda, buri gihe ngukunda birenze kurushaho.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ndetse n’impeta.

Mu gusubiza, Miss Muyango yabwiye Kimenyi ati “Ngukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ashimangira ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwa Kimenyi Yves.