Print

Abategura Tokyo Olympics bahimbye amayeri azabuza abakinnyi gutera akabariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2021 Yasuwe: 1501

Kubera ubusambanyi bukabije bubera mu gace kaba gakambitsemo abitabiriye imikino Olempike,abategura iyi mikino mu mujyi wa Tokyo bafashe umwanzuro ukomeye wo guha ibitanda byoroshye abakinnyi aho iki gitanda kigomba kuryamaho umuntu umwe baba babiri kikavunika.

Muri iyi mikino Olimpike ya Tokyo 2020,abazajya bakora amahano bagasambanira kuri iki gitanda kizajya kivunika barare hasi.

Abategura imikino Olimpike ya Tokyo bavuze ko abakinnyi batemerewe gutera akabariro mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Buri mukinnyi wese azajya arara ku gitanda cye ndetse bose bazashyirwa mu kato kugira ngo iki cyorezo kitazinjira muri uru rusisiro ruzakambikamo abakinnyi bose.

Umwe mu bategura iyi mikino yagize ati “Twafashe ingamba zirimo kugabanya uburemere bw’abajya ku gitanda.Nibashaka kuryama ari babiri bagomba kuba bafite ibiro bike.”

Icyakora mu rwego rwo kurinda abakinnyi,abategura iyi mikino bashyize udukingirizo 160,000 muri iyi nkambi icumbitsemo abakinnyi bitabiriye iyi mikino mu rwego rwo kubarinda sida n’izindi ndwara.

Uwahoze ari umukinnyi w’Ubudage mu mikino Olimpike, Susen Tiedtke,yavuze ko muri iyi mikino haba ubusambanyi bukabije ndetse bamwe babifata nk’ubuzima busanzwe.

Icyakora yavuze ko ubusambanyi bwiyongera iyo barangije gukina aho bamwe banywa inzoga nyinshi.