Rutahizamu Zlatan ibrahimovic yongeye kugaruka mu binyamakuru kubera amakuru yagiye hanze ko yakubise umukinnyi bakinannye muri Ajax witwa Van Der Meyde amuziza kumusoma ku munwa asinziriye.
Van Der Meyde wakinannye na Zlatan Ibrahimovic muri Ajax kuva 2001-2003,yakubiswe inshyi nyinshi ubwo yasomaga ku itama uyu munya Sweden asinziriye.
Uyu Van der Meyde ari kuri TV y’iwabo mu Buholandi yitwa VTBL,yagize ati “Tukiri muri Ajax,nicaraga iruhande rwa Zlatan buri gihe turi muri bisi.Ubwo yari asinziriye nagize ibyiyumvo by’ubutinganyi hanyuma musoma ku munwa.Amsegonda yakurikiyeho yankubise inshi zitabarika.
Van Der Meyde yavuze ko Ibrahimovic w’imyaka 39 yahise amubwira ko niyongera azamuvuna amaguru.
Uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ati “Ibyo yabibwiye buri mukinnyi wese kandi kuva ubwo ntitwongeye kuvuga rumwe.Nakwishimira kuba mu ikipe irimo abanyakuri nkawe nubwo twaba tutumvikana.
Uyu mugabo yavuze ko Zlatan atigeze yumvikana na rimwe na Van der Vaart ndetse ngo ntibigeze banarebana mu maso kuko ngo uyu munya Sweden yamugiriraga ishyari.