Print

Polisi yatabaye abantu 7 bari bagiye kurohama mu kiyaga cya Kivu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2021 Yasuwe: 1317

Ubu bwato bwaruhamye bwari butwaye ibicuruzwa buturutse i Rutsiro bwerekeza i Nyamyumba muri Rubavu nkuko amakuru dukesha RBA abitangaza.

Iyi nkuru ije ikurikira iyamenyekanye kuri iki cyumweru y’ubwato bukora ubwikorezi bw’ibintu mu kiyaga cya Kivu bwakoze impanuka mu rukerera rwoku munsi w’ejo tariki 18 Nyakanga 2021, umuntu umwe muri babiri bari baburimo aburirwa irengero.

Ni impanuka yabaye ahagana saa kumi za mu gitondo zo ku munsi w’ejo mu murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Busoro mu mudugudu wa Kabushongo muri Rubavu.

Amakuru avuga ko ubwo bwato bwari bwikoreye amabuye y’amapave, buyakuye Nyamyumba buyajyanye mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro.

Bwari butwawe na Ndayisaba Bernard w’imyaka 51 ari kumwe n’umuhungu we witwa Hakizimana Etienne w’imyaka 20. Mu gihe bari bamaze kurenga ahacukurwa Gaz Methane mu Kivu nibwo bahuye n’umuhengeri mwinshi ubwato burarohama.

Hakizimana Etienne yabashije koga avamo ari muzima naho se Ndayisaba Bernard amanukana nabwo.



Comments

Dusengimana Jean Baptiste 19 July 2021

Abantu 7 ntabwo mwabasobanuye, mbonye bari 2 umwe aburirwa irengero.