Print

Israel Mbonyi agiye gukorera igitaramo mu Burundi nyuma y’imyaka 4 abyifuza

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 19 July 2021 Yasuwe: 535

Yabitangaje abanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, Israel Mbonyi yavuze ko azakorera ibitaramo mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi tariki 13,14 & 15 Kanama 2021. Ni ibitaramo yatumiwemo na kompanyi yitwa Akeza Creations iyoborwa na Valentin Kavakure, iyi kompanyi ikaba isanzwe itegura ibitaramo ndetse igakora n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

View this post on Instagram

A post shared by MBONYI (@israelmbonyi)

Uyu muramyi yavuze ko nyuma y’uko Abarundi bamutumiye inshuro nyinshi ntabashe kujya kubataramira, ubu noneho byamaze gukunda. Ni ubutumwa yatangaje buherekeza amafoto 4 amugaragaza arimo gusinya ku butumire bwe i Burundi. Yanditse ati "Nyuma y’inshuro zirenga 100 ubutumire bupfa (butagera ku ntego yabwo) mu myaka 4 ishize, bantu banjye muri i Burundi, birangiye noneho nje, niteguye cyane kubona Imana igenda mu mujyi wa Bujumbura tariki 13,14, 15 Kanama. Muhabwe umugisha".