Print

Umutoza Pochettino ari mu byishimo birenze kubera kugurirwa abakinnyi bakomeye muri PSG

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2021 Yasuwe: 2603

Mauricio Pochettino wari umaze igihe gito muri PSG,yahawe amahirwe yo kwegukana ibikombe bikomeye muri iyi kipe y’ubukombe mu Bufaransa cyane ko yaguriwe abakinnyi b’amazina bayobowe na Sergio Ramos.

Mauricio Pochettino yagize ati “Tumaze amezi 6 dukorana na Perezida Nasser n’umuyobozi w’imikino Leonardo kugira ngo tuzagure abakinnyi bakomeye.Twifuzaga kumvikana ku myanzuro imwe n’imwe kandi myiza ku ikipe,ku bafana no ku bakozi b’ikipe kugira ngo uyu mwaka utaha uzabe mwiza.

Iyo uvuze abakinnyi nka Wijnaldum, Ramos, Hakimi na Donnarumma,n’abakinnyi bari bakomeye mu makipe yabo.Abakinnyi twaguze bagaragaje ko bakwiriye gukinira Paris Saint Germain.

Abajijwe niba ubunararibonye bw’aba bakinnyi aribwo bwatumye bagurwa na Paris Saint Germain,Pochettino yagize ati “Icyo twifuza ku bakinnyi bose nuko bakorera umwenda wa Paris Saint Germain,bakagira ishyaka n’umutima wo gutsinda.Abakinnyi twaguze baratsinze mu makipe barimo ariko icy’ingenzi nuko bataratsinda hano kandi nicyo basabwa gukora hano.

Intego yabo n’ugufasha ikipe kugera hejuru.Nizeye ko mu mwaka umwe tuzaba tuvuga uko bafashije ikipe kugera ku ntego twiyemeje.”

Pochettino yavuze ko mu kibuga abakinnyi bagomba kuba beza bafite umupira cyangwa batawufite ndetse ko abakinnyi bagomba kugira ubushake bwo gutsinda,gushaka umupira igihe batawufite.

Pochettino yavuze ko abakinnyi Achraf Hakimi, Georginio Wijnaldum na Sergio Ramos batwaye shampiyona mu makipe barimo ndetse bafite ubunararibonye bwo ku rwego rwo hejuru.