Print

Ish Kevin wakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge yarekuwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2021 Yasuwe: 546

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije umuraperi Ishimwe Semana Kevin [Ish Kevin] icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe usubitse, ruhita rutegeka ko arekurwa.

Tariki ya 25 Kamena 2021, RIB yafunze abantu batandatu Mugisha Patrick, Semana Kevin ari we Ish Kevin, Munyanshoza Celine, Umulisa Benitha, Nziza Olga na Byukusenge Esther Brianna[Dj Brianne].

Ish Kevin na bagenzi be bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bari no kunywa inzoga. Ibirori bari barimo byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Gasave.

Nyuma y’aho polisi yahise ibakurikiranaho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena bane barimo Dj Briane bararekuwe, ni nyuma y’uko ibizami bya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) byagaragaje ko nta biyobyabwenge biri mu maraso yabo, hasigara Ish Kevin na Nziza Olga.

Ubwo bafatwaga bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi, Ish Kevin na Olga bakaba nabo barekuwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021.

Ish Kevin azwi mu ndirimbo nka Amakosi,Waki waki n’izindi zo mu njyana yita Trapish.