Print

#COVID-19 yishe abantu bashya 17 mu Rwanda abandi 913 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 July 2021 Yasuwe: 2143

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi abantu 17 bahitanywe n’icyorezo cya COVID-19, bituma abamaze gupfa bose baba 666.Abapfuye n’abagore cumi n’umwe b’imyaka 85 (Rusizi), 83 (Gicumbi), 83 (Nyanza), 82 (Musanze), 79, 67 (Bugesera), 75, 69, 56, 48 (Kigali) & 73 (Huye) n’abagabo batandatu b’imyaka 83, 73, 64, 30 (Kigali), 66 (Karongi) & 52 (Rusizi)

Abarwayi bashya bageze kuri 913, mu gihe abantu bakize ari 1,005 bagejeje abamaze gukira kuri 70%.

Abakirimo kwitabwaho n’abaganga ni 16,523 barimo 89 barembye.

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yatangaje bimwe mu bimenyetso byo kwitondera biranga Delta.

Ni ibimenyetso bitarimo ibisanzwe bizwi bya COVID-19 nko guhinda umuriro, inkorora ikabije no kudakora neza kw’ibyiyumviro by’amazuru n’ururimi.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize iti “Mu gihe duhanganye na COVID-19 yihinduranyije, dore bimwe mu bimenyetso biranga Delta.”

Harimo gucibwamo, isesemi no kuruka, kubabara imikaya, kubabara umutwe cyane, gucika intege, ibicurane ndetse no kumagara mu muhogo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, aherutse kubwira Radio Rwanda ko ubwandu bwa Delta bukomeje kwiyongera kuko 60 % by’abarwayi bashya bayifite.

Kuva Delta yaboneka mu mpera za 2020, imaze kugera mu bihugu birenga 100 birimo n’u Rwanda.

Ubu habarwaga ko 99% by’abandura mu Bwongereza ari yo bafite; 51,7% by’abandura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo basanganwaga, mu Bufaransa abandura 50% ni yo bafite, naho mu Buhinde aho yahereye bivugwa ko 70% by’abanduye mu nkundura ya kabiri y’icyorezo ubwo cyahitanaga ibihumbi buri munsi mu ntangiriro za 2021 ari yo basanganywe.

Ni yo ihangayikishije kurusha izindi zose bitewe n’uko ikwirakwira bwangu ugereranyije na zo. Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko yandura kurusha iyo mu bwoko bwa Alpha ku gipimo cya 60%.

Abarwayi bayo baremba mu buryo bwihuse akenshi bakajyanwa mu bitaro, kandi yica vuba.

Ku bijyanye n’inkingo, ubushakashatsi bw’Abongereza bwerekanye ko uwahawe dose ebyiri za Pfizer nyuma y’ibyumweru bibiri aba afite ubwirinzi bwa 88% imbere ya Delta, mu gihe uwahawe AstraZeneca aba arinzwe 60%.

Ni mu gihe mu byumweru bitatu nyuma ya dose ya mbere ubwirinzi buba ari 33% kuri izo nkingo zombi imbere yayo.

Bigaragara ko ifite uburyo bwo kwihagararaho imbere yazo kuko Pfizer ubusanzwe uwayihaweho dose ebyiri aba afite ubwirinzi bwa 95%, mu gihe AstraZeneca yo buba ari 76%.

Icyakora hagaragazwa ko izo nkingo zigifite ububasha buri hejuru bwo kurwanya abarwarira kwa muganga kubera Delta, aho Pfizer ifite 96% naho AstraZeneca ikagira 92%.