Muri rusange, abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta ni 122,320 mu cyiciro rusange,barimo abahungu 67.685 n’abakobwa 54.635.
Abanyeshuri barakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ni 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892. 50,888 biga mu mashuri yisumbuye n’amashuri nderabarezi, ndetse na 22, 779 bo mu mashuri y’ubumenyingiro.
Muri aba banyeshuri bose,106 nibo bagiye gukora ibizamini barwaye COVID-19 ariko ntibabuza amahirwe.
Kuba hari abanyeshuri banduye Covid-19 ntibisobanuye ko badakora ibizami bya Leta ahubwo bategurirwa uburyo bwihariye bakoramo batanduje abandi ariko nabo batabuze amahirwe yo gukora ikizamini.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iby’ibizamini mu mashuri abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro (NESA), Eng Umukunzi Paul, yabwiye Radio Rwanda ko kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarirwa abanyeshuri 20 bazokora ibizamini bafite Covid-19.
Ati “Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali twari dufite abagera kuri 20 no mu tundi turere bagiye bareba imibare uko imeze. Kugeza ubu imyiteguro imeze neza, uko umwana wese ameze arabasha gukora.”
Yakomeje avuga ko aba banyeshuri bazakora hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo.
Yagize “ Abanyeshuri banduye Covid-19 barahari kandi batekerejweho baroroherezwa gukora ibizamini. Mu Mujyi wa Kigali hari imodoka zihari zigomba kubatwara zizajya zibasanga aho bari. Aho gukorera ikizami naho bateguriwe neza bijyanye n’ingamba zo kwirinda.”