Print

Gasabo: Umugabo yasanzwe ku gasozi yapfuye mu gitondo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2021 Yasuwe: 1815

Amakuru Umuryango wamenye nuko uyu mugabo yasangiye na bamwe mu baturanyi be muri uyu mudugudu wa Kamasasa mu kabari gakora bitemewe ariko mu gitondo aza kuboneka yapfuye.

Ushinzwe umutekano mu kagari ka Gasagara,murenzi Jacques yabwiye Umuryango ko uyu mugabo yabonetse mu gitondo yapfuye ariko hataramenyekana icyamuhitanye.

Umuyobozi w’akagari ka Gasagara yabwiye Umuryango ko abaturage babonye uyu mugabo mu masaha ya mu gitondo bagiye batanga amakuru atandukanye gusa inzego zishinzwe iperereza zatangiye akazi kazo.

Yavuze ko abavugwa ko basangiye n’uyu mugabo bwa nyuma babihakanye gusa iperereza ariryo riraza kugaragaza neza icyamuhitanye.

Tumubajije ku butumwa bageneye abaturage cyane ko ibi byabaye mu gihe akarere ka Rwamagana kari mu turere 11 twashyizwe muri Guma mu rugo.

Yagize ati "Nk’inzego zibanze turakangurira abaturage kuguma mu rugo ndetse n’ugiye kugura inzoga akayinywera iwe aho kujya mu kabari katemewe kuko bishobora no kubaviramo kwandura Covid-19.

Twagerageje guhamagara Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo tumenye byinshi kuri uru rupfu rwa Ngarambe ntibatwitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twaboherereje ntibabusubije.