Print

Agahinda katumye Kanye West agereranya urugo rwe Kim Kardashian na gereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 July 2021 Yasuwe: 4078

Mu ndirimbo ye nshya Welcome to my Life,Kanye West avugamo amagambo y’agahinda yatewe n’urugo rwe na Kim Kardashian by’umwihariko imyaka yabo 2 ya nyuma ndetse n’agahinda yatewe na kandidatire ye yo kuba perezida wa US.

Kanye w’imyaka 44 yavuze ko urugo rwe na Kimrwari Calabasas muri LA,rwari rumeze nka Gereza.Ati “Bwira abicanyi ko narokotse I Calabasas.”

Umwe mu bantu bari muri iki gitaramo cyo kumva izi ndirimbo wo muri Las Vegas,yagize ati “Ni indirimbo y’agahinda ya Kanye West,avuga byinshi ku mubano we na Kim.

Yavuze ku bana ndetse avuga ko yamutwaye buri kimwe.Nyuma yo gucuranga iyi ndirimbo,yamaze iminota nka 2 acecetse arangije ararira.Byari bibabaje.”

Kanye yakoze iki gitaramo cyo kumvisha abantu album ye ya 10 yishe Donda,yitiriye mama we watabarutse.Iyi album azayishyira hanze kuwa 5.

Kanye yatangaje ko yakiriye agakiza muri 2019 byatumye ashyira hanze album ya gospel yise Jesus is King.

Abantu batoranyijwe nibo bahawe ubutumire bwo kuza gusogongera kuri iyi album ya Kanye West.