Uyu mukinnyi yatawe muri yombi mu cyumweru gishize akekwaho ibyaha by’ubusambanyi yakoreye umwana ukiri muto gusa yagizwe ubwiru n’ibinyamakuru byose byo muri iki gihugu cy’Ubwongereza.
Polisi yashyize hanze itangazo rivuga ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi mu cyumweru gishize.Iti “Abapolisi bafunze umugabo kuwa 16 Nyakanga 2021 akekwaho ibyaha byo gusambanya umwana.Afungiwe ku biro bya polisi hakorwa iperereza.”
Uyu mukinnyi ukinira Everton ngo asanzwe afite umugore babanye byemewe n’amategeko gusa n’iyi kipe akinira nayo yamuhagaritse.
Iyi kipe yakomeje ivuga ko irakomeza gukorana n’ubuyobozi ndetse ko itarahita isohora itangazo rihagarika uyu mukinnyi kubera impamvu z’iperereza.
Umuntu umwe ufite amakuru yabwiye The Mirror ko iki cyaha cy’uyu mukinnyi cyateje ikibazo mu ikipe ye kandi ko icyaha cyo gusambanya umwana kitajya cyihanganirwa.Ngo kimuhamye yahanwa bikomeye birimo no kujyanwa muri gereza.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ari umukire cyane kuko ahembwa agatubutse ndetse ngo yigeze agurwa akayabo mu kazi ke.
Iperereza ritegerejwe na benshi kugira ngo harebwe ko uyu mukinnyi yagezwa mu nkiko ndetse gatangazwa ku mugaragaro.