Print

Umunyarwanda 2T Reggae Man yatumiwe muri ‘’Zanzibar Reggae Festival’ kubera umwihariko we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2021 Yasuwe: 2924

2T ni umuhanzi ukora umuziki wo mu njyana ya Reggae na Dancehall. Kuri ubu ari kubarizwa muri Kenya aho ari kwitegura kuzitabira Zanzibar Reggae Festival’’ iserukiramuco rifite umwihariko wo guha abazaryitabira umuziki wo mu njyana ya Reggae.

Mu kiganiro yahaye Umuryango.rw yagize ati:’’Mbere yo kuntumira babanje kureba uko ibitaramo nkora byitabirwa, uko nitwara ku rubyiniro (stage performance) ndetse ku rundi ruhande ni byiza kuko bigaragaza ikizere uba ufitiwe n’abategura ibitaramo.Mbere yo kuguhitamo bafata umwanya wo ku kwigaho barebeye ku bikorwa wakoze mbere, nawe urabyumva ko igihe ubona umuhanzi ananiwe ntiwamuha stage yawe noneho ngo umuhe n’umwanya munini wo kuba ku rubyiniro(stage).’’

2T Reggae Man azitabira ibitaramo biteganyijwe ku matariki ya 7 na 8 Kanama 2021.

Yahawe kuririmba isaha imwe aho azaririmba indirimbo zisaga 10. Ati:’’ Ndabizi ko iminota 60 ari myinshi kuri stage uririmba ubyina...ariko mpora niteguye Kandi nagize igihe kinini cyo kwitegura, kuko na concerts njya nkora hirya no hino aba ari isaha imwe cyangwa ikanarenga(abafana bange bo basanzwe babizi). Nditeguye Physically, vocally, mentally & strategically nk’umu RASTA w’umunyarwanda.”

2T avuga ko atazajyana na Band ye nkuko yabyifuzaga ahubwo azasangayo abamucurangira kandi bari gukorana mu myitozo basubiramo ibihangano bye.

Ati:’’ Aka wa mugabo wo muri Bibiliya wagize ati: "simfite ifeza n’izahabu ariko icyo mfite ndakiguha mw’izina rya Yesu w’i Nazareti".... Nange simfite ifeza n’izahabu ariko ikindimo nzakibaha mw’izina ry’uwandemye Kandi nizera(Imana/Jah/Jehovah/Jahweh/Allah). Nange rero nzabaha ubutumwa bw’amahoro n’urukundo Kandi ibyo biva ku Mana(nyagasani akomeze kubimfashamo”.

2T Reggae Man asaba abantu kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze mu rwego rwo kuzabasha gukurikira ibyo bitaramo azakorera muri Tanzania mu mujyi wa Zanzibar nk’umwe mu birwa bifite ubwiza buhebuje kandi bisurwa cyane muri icyo gihugu.

Kanda iyi link ukurikirane 2T Reggae Man kuri Instagram:www.instagram.com/p/CRlIMtzAjua/?utm_medium=share_sheet

Reba Indirimbo Baby Lea ya 2T Reggae Man: