Print

Umugabo ari guhigwa bukware kubera gusambanya ifarashi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2021 Yasuwe: 1909

Polisi yo muri US iri gushakisha umugabo wafashwe amashusho ari gusambanya ifarashi nyuma yo kwinjira mu rwuri zororerwamo agacunga nta bandi bantu bahari.

Uyu mugabo yakoreye amahano ahitwa Norfolk, muri leta ya Massachusetts, USA yazindutse mu gitondo cyo kuwa 15 Nyakanga 2021 ajya gusambanya iyi farashi.Yabanje kuzimya camera imwe ariko yagize ibyago indi iramufata ari gukora iki gikorwa kigayitse.

Uyu mugabo yifashishije intebe kugira ngo abashe gusambanya iyi farashi.Nyiri uru rwuri rw’amafarashi witwa Hillary Swarr yagize ati “Nafashe uyu mugabo nka ruharwa mu gutera akabariro.Ni ikibazo ku bantu kuko benshi batewe ipfunwe nibyo yakoze.”

Uyu mugore yavuze ko ibyo amashusho yafashe byerekana ko uyu mugabo asanzwe afite ubunararibonye mu gusambanya izi nyamaswa.

Uyu mugabo akimara gukora ibi yahise aburirwa irengero ndetse ari gushakishwa cyane gusa ngo nyiri iyi farashi akomeje kwibaza impamvu yahisemo iye ngo abe ariyo asambanya.

Polisi yo mu gace ka Norfolk ikomeje gushakisha uyu mugabo kugira ngo aryozwe iki gikorwa cyo gusambanya inyamaswa.