Print

#COVID-19 yishe abantu 16 mu Rwanda abandi 925 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 July 2021 Yasuwe: 1633

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Nyakanga 2021, abarwayi 16 bishwe n’icyorezo cya COVID-19 batuma abamaze kwamburwa ubuzima na cyo bagera kuri 693 nk’uko bigaragazwa n’imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Ababuze ubuzima n’’abagore cumi na babiri b’imyaka 85, 84, 68, 60, 29 (Kigali), 80 (Nyaruguru), 76, 34, 24 (Muhanga), 75, 61 (Rubavu) & 66 (Kayonza) n’abagabo bane b’imyaka 93 (Rubavu), 80, 62 (Kigali) & 63 (Rwamagana).

Uyu munsi kandi mu Rwanda habonetse abantu batahuweho ubwandu bwa COVID-19 mu masaha 24 bagera kuri 925, bityo umubare w’abamaze gutahurwaho virusi y’icyo cyorezo kuva cyagera mu Rwanda bagera ku 60,066.

Abakize mu masaha 24 ashize ni 1,104.Abamaze gukira bose ni 43,055 Ni mu gihe abakirimo kwitabwaho n’abaganga baba bari mu bitaro cyangwa mu ngo bagera ku 16,318 barimo 74 barembye.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Ibimenyetso bizakwereka ko ufite ‘Delta Variant’

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ufite iyi virusi yihinduranya ya Delta agaragaza ibimenyetso birimo gucibwamo cyangwa se diyare, kugira isesemi no kuruka, kubabara imikaya, kubabara cyane umutwe, gucika intege, ibicurane no kumagara mu muhogo.

Kuva Delta yatahurwa mu mpera za 2020, imaze kugera mu bihugu birenga 100 birimo n’u Rwanda.

Ubu habarwaga ko 99% by’abandura mu Bwongereza ari yo bafite; 51,7% by’abandura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo basanganwaga, mu Bufaransa abandura 50% ni yo bafite, naho mu Buhinde aho yahereye bivugwa ko 70% by’abanduye mu nkundura ya kabiri y’icyorezo ubwo cyahitanaga ibihumbi buri munsi mu ntangiriro za 2021 ari yo basanganywe.

Ni yo ihangayikishije kurusha izindi zose bitewe n’uko ikwirakwira bwangu ugereranyije na zo. Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko yandura kurusha iyo mu bwoko bwa Alpha ku gipimo cya 60%.

Abarwayi bayo baremba mu buryo bwihuse akenshi bakajyanwa mu bitaro, kandi yica vuba.

Ku bijyanye n’inkingo, ubushakashatsi bw’Abongereza bwerekanye ko uwahawe dose ebyiri za Pfizer nyuma y’ibyumweru bibiri aba afite ubwirinzi bwa 88% imbere ya Delta, mu gihe uwahawe AstraZeneca aba arinzwe 60%.

Ni mu gihe mu byumweru bitatu nyuma ya dose ya mbere ubwirinzi buba ari 33% kuri izo nkingo zombi imbere yayo.

Bigaragara ko ifite uburyo bwo kwihagararaho imbere yazo kuko Pfizer ubusanzwe uwayihaweho dose ebyiri aba afite ubwirinzi bwa 95%, mu gihe AstraZeneca yo buba ari 76%.

Icyakora hagaragazwa ko izo nkingo zigifite ububasha buri hejuru bwo kurwanya abarwarira kwa muganga kubera Delta, aho Pfizer ifite 96% naho AstraZeneca ikagira 92%.