Print

Kwizera Olivier yasezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 27

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2021 Yasuwe: 1911

Kwizera uherutse guhamwa n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge bwo mu bwoko bw’urumogi agakatira igifungo cy’umwaka gisubitse,yabwiye Radio Flash ko yafashe umwanzuro wo gusezera ku mupira w’amaguru akajya mu bindi.

Ati “Biri muri gahunda zanjye zo kuba nafata umwanzuro wo kutagira ikipe nerekezamo.Biri muri gahunda zanjye kuba nareka umupira w’amaguru.

Sinavuga ko ari igihe runaka kubera ko biri muri gahunda kubera hari izindi gahunda zanjye ngiye kwerekezamo.Umupira w’amaguru ngiye kuba ntakiwubarizwamo."

Kwizera yavuze ko ntaho bihuriye na kiriya gihano cy’urukiko cyangwa se kuba yabuze ikipe ahubwo ngo yumvise ashaka kuva mu mupira akajya muri gahunda ye.

Kwizera yavuze ko ari ibintu amaze igihe atekerezaho gusa ngo nta muntu n’umwe yigeze abibwira yaba abamutoje,bagenzi be cyangwa umuryango we.

Kwizera Olivier wazamukiye muri Vision FC,yerekeza mu Isonga FC yikiniye hagati ya 2011 na 2013.Yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu nkuru ‘Amavubi’.
Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC yabarizwagamo nubwo amasezerano ye yarangiye.