Print

Ubufaransa: Hari impungenge ko bamwe mu bakekwaho Jenoside bazapfa bataburanishijwe

Yanditwe na: KAREGEYA Jean Baptiste Omar 29 July 2021 Yasuwe: 546

“Justice delayed, justice denied”, ubutabera butinze busa n’ubudatanzwe. Umuvuduko muke Ubufaransa bufite mu kuburanisha abakekwaho Jenoside bari muri icyo gihugu, ugaragaza ko ubutabera buzatinda gutangwa.

Me Gisagara Richard, ni umwe mu banyamategeko b’abanyarwanda bakorera umwuga wo kunganira abandi mu gihugu cy’Ubufaransa. Mu manza ebyiri zimaze kubera muri icyo gihugu (urwa Simbikangwa 2014, urwa Ngenzi na Barahira 2017), Me Gisagara yunganiye Ibuka France na CRF (Communaute Rwandaise de France).

Uyu munyamategeko avuga ko n’iyo Macron yakubahiriza ibyo yavugiye I Kigali mu ruzinduko (muri Gicurasi 2021), umuvuduko Ubufansa buriho utatuma abakekwaho Joniside bariyo butazababuranisha bose.

Agira ati, “Kugeza ubu (2021) mu Bufaransa hamaze kuburanishwa abantu batatu gusa (mu manza ebyiri kuko rumwe rwarimo abantu babiri), ni bakeya cyane ugereranije n’imyaka 27 ishize. Hari dossiers nyinshi zikiri mu bushinjacyaham ariko icyo twizera ni uko Macron yavuze ko agiye gukora ibishoboka ubutabera bugatangwa. Turizera ko azatanga amikoro ahagije, kugira ngo Parquets zirangize anquetes (amaperereza) zatangiye kugira ngo bariya bantu nabo babashe kuburanishwa. Ariko ndebye rithme (umuvuduko) Ubufaransa bugenderaho, ntabwo bazaburanishwa bose”.

Ibi Me Gisagara abishingira ku “mwanya urubanza rufata kuko ruburanishwa nibura amezi atatu” , maze ati, “ Ntabwo hazaburanishwa abantu barenze 3 ku mwaka, bivuga ngo dossiers ziriho bizafata imyaka myinshi kugirango ziburanishwe”.

Cyakora avuga ko baticaye ubusa, bakora ubuvugizi ngo byongererwe imbaraga. Ati, “Twe ku ruhande rwacu tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo Leta ishyiremo ingufu zihagije, parquet babe bakongera umubare wabantu bakora anquetes, babe bakongera abacamanza, cyangwa se bakore na extradition abadashoboye kuburanishirizwa mu Bufaransa babe babohereze mu Rwanda. Benshi muribo barashaje, harimo abashobora kuzapfa bataburanye cyangwa se bagasaza cyane ku buryo abababuranira bazasaba ko bataburana nk’uko ababuranira Kabuga bari kubisaba muri iyi minsi”.

Hari abamaze gupfa n’abo bigaragara ko bashaje
Mu bakekwaho Jenoside ba ri mu Bufaransa, hamaze gupfa babiri bataburanye. Abo ni Michel BAKUZAKUNDI wapfuye muri Kamena uyu mwaka, na Claver Kamana wapfuye muri Kanama 2017.

Aba bombi bapfuye ari abere kuko bataburanishijwe ibyaha bari bakurikiranweho.
Bakuzakundi yaguye mu bitaro Jacques Monot I Montivilliers hafi ya Havre. Mu Ugushyingo 2017, umuryango CPCR uharanira abakekwaho Jenoside bari I Burayi baburanishwa, wari yaramaze kwegeranya ubuhamya ku byaha bye yakoreye I Remera mu mujyi wa Kigali, maze itanga ikirego.

CPCR ikerekana ko uru rupfu nyuma y’imyaka ine, ari ikimenyetso cy’uko ubutabera bw’Ubufaransa budafite ubushobozi buhagije bwo gucira imanza abakekwaho Jenoside mu gihe gikwiye. CPCR ikanavuga ko nta gitangaza ko ibyabaye kuri Bakuzakundi byazaba no ku bandi bakirwaye ndetse n’abageze mu za bukuru bagapfa mbere y’uko ubutabera butangwa.

Alain Gauthier uyobora CPCR agira ati, “Uko imyaka ishira indi igataha, niko bigorana ko ubutabera butangwa, kandi igihe cyamaze gutakara ntikizigera kigaruka. Ibi nibyo urupfu rwa Bakuzakundi rutwibutsa”.

Kuva mu 1997, Bakuzakundi yari ku rutonde rw’abashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho, kandi muri Mata 1996 yafatiwe muri Cameroun arafungwa, arekurwa n’urukiko rw’ubujurire rwaho.

Naho Claver KAMANA we yapfuye CPCR itaramutangira ikirego, nubwo ubuhamya bumushinja bwari bwaramaze kwegeranywa.

Nyuma yo gufatirwa mu Bufaransa, Kamana yasabiwe koherezwa mu Rwanda kuva 2008, inkuru yari yakiriwe neza n’ abafite aho bahurira n’imanza za Jenoside., kuko ari we wa mbere wari ufatiwe uwo mwanzuro. Cyari ikimenyetso cy’uko Ubufaransa bwemera ko mu Rwanda hari ubutabera bukora, ariko arinda apfa nyuma y’imyaka 9 ataragezwa imbere y’ubutabera.
CPCR nayo ikagaragaza impungenge igira iti, “Ubu se abatangabuhamya nibakomeza kugenda babura (disparaitre), ibimenyetso bigasibangana, abaregwa bagapfa; ubutabera buzaba butanzwe?”

Mu mpapuro zigera kuri 47 u Rwanda rwoherereje Ubufaransa rubusaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bariyo, batatu bonyine nibo bamaze kuburanishwa; kandi abasigaye biganjemo abarengeje imyaka 60.

Gusa hari batanu bari kuri gahunda ya vuba, nka Claude Muhayimana (Ugushyingo 2021), Dr Sosthène Munyemana, Dr Eugène Rwamucyo, Laurent Bucyibaruta(2022) na Padiri Marcel Hitayezu(afungishijwe ijisho).

Abandi biganjemo abo amaperereza yakozwe hakaba hasigaye gushyikirizwa inkiko, abamaze kugirwa abere, abo urukiko rw’ikirenga rwamaze guhakana ko bakoherezwa mu Rwanda; ndetse n’abo amadosiye yabo atarafungurwa.

Muri abo bose abavugwa cyane ni Agathe Kanziga-Habyarimana , Colonel Laurent Serubuga, Wenceslas Munyeshyaka(yamaze guhanagurwaho icyaha, ariko inkiko zo mu Rwanda zamaze kumukatira adahari), Manasseh Bingwenzare, Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva n’abandi.

Mu nteko ya 29 y’Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu yateranye tariki 15 kugeza 26 Mutarama 2018, Ubufaransa bwasabwe gucira imanza abakekwaho Jenoside bari ku butaka bwabwo, cyangwa se bukabohereza mu Rwanda.