Print

Noëlla Izere yashyize hanze indirimbo “Mama”ishimagiza urukundo rw’aba Mama [VIDEO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2021 Yasuwe: 428

Umuhanzikazi Noëlla Izere uri mu bahagaze neza mu njyana gakondo yashyize hanze indirimbo “Mama”yakomoye ku rukundo nyina yamweretse ndetse igamije gufasha abakunzi ba muzika nyarwanda gushimira umubyeyi wabo w’umu mama.

Noëlla Izere yabwiye Umuryango ko indirimbo “Mama”yayikoze ashimira umubyeyi we ariko anazirikana gufasha abakunze be n’aba muzika muri rusange gushimira abamama babibarutse.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yayikoreye umwihariko w’ababyeyi b’aba mama ariko atigeze akerensa akamaro k’aba Papa mu kubyara no kurera abana babo.

Muri iyi ndirimbo, Noëlla Izere yibanze ku rukundo nyina yamweretse aho hari aho aririmba ati “Urukundo rwawe n’ikirenga ndarwitegereza amarira akandenga,ngasanga ntacyo nakwitura,ngasaba Imana ngo izakwiture.”

Yakomeje ati "Warakoze kunderana urukundo,ngo ninkura nzamenye gukunda.Warakoze wampaye umunezero.Niyo mpamvu mpora nisekera."

REBA INDIRIMBO MAMA YA NOELLA IZERE:


Umuhanzikazi Noëlla Izere uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda