Print

Neymar Jr yaciye ibintu kubera Ifoto yashyize hanze ari imbere y’indege ye ya kajugujugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2021 Yasuwe: 3519

Neymar Jr yeretse abantu miliyoni 155 zimukurikira kuri Instagram iyi ndege ye yari imbere y’urugo rwe ruri I Rio de Janeiro.

Yambaye umupira w’ingofero n’ikabutura,uyu mukinnyi wahenze kurusha abandi bose ku isi yari yiyicariye ku mabuye inyuma ye hagaragara iyi ndege n’inzu ye y’akataraboneka.

Iyi nzu Neymar Jr yayiguze akayabo ka miliyoni 7 z’amapawundi ndetse yitaruye gato umujyi wa Rio.

Iyi ndege Neymar Jr ayikoresha mu gutembera ndetse no kujya ku myitozo y’ikipe y’igihugu.

Neymar Jr ari mu biruhuko kuko yari mu ikipe ya Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America igatsindwa na Argentina igitego 1-0.

Iyi nzu ya Neymar Jr yo kuruhukiramo iri ku kirwa kizwi kiriho umucanga w’umweru cyane ndetse hafatiwe amashusho ya filimi ya Sylvester Stallone yitwa The Expendables.

Neymar waguzwe miliyoni £198 na PSG imukuye muri Barcelona muri 2017, yigeze kugaragara aje mu myitozo ya Brazil ari muri iyi ndege.

AS ivuga ko amabara yasizwe iyi ndege yakuwe kuri Batman umunnyabigwi ugaragara muri filimi.