Print

Umwarimu washyingiranwe n’uwari umunyeshuri we arusha imyaka 26 yose amerewe nabi n’inkiko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 July 2021 Yasuwe: 3582

Umugabo witwa Gavin Dunsmuir w’imyaka 49 yakoze agashya atandukana n’umugore we ahita ashyingiranwa n’uwari umunyeshuri we Megan Reid w’imyaka 23.

Uyu mugabo yabanje kubeshya abantu ko uyu mukobwa agiye kumufasha kurera abana ariko biza kurangira amugize umugore we nkuko ibinyamakuru byabitangaje.

Uyu mwarimu we n’uyu mugore we yahoze yigisha bakomoka ahitwa Ayrshire muri Scotland, ashinjwa kugirana umubano utemewe n’uyu wahoze ari umunyeshuri we kugeza bashakanye.

Uyu mwarimu yatandukanye n’umugore we hanyuma ahita yikundira uyu munyeshuri we none ubu bafitanye abana 2.

Dunsmuir utorohewe n’inkiko ashinjwa gusohokana mu kabari uyu mukobwa n’ishuti ze bakicyiga hagati ya Werurwe na Kanama 2015.

Uyu mwarimu kandi ngo yafataga uyu munyeshuri we akamujyana mu rugo rwa mugenzi we ndetse ngo akamufasha kurera umwana we.

Iyi nshuti y’uyu mugabo ngo iyo yamubazaga iby’uyu Reid yamusubizaga ko yamuzanye kugira ngo amufashe kurera uyu mwana we.

Uyu Dunsmuir kandi hari abamubonye kenshi yasohokanye n’uyu wari umunyeshuri we kandi amategeko y’umwuga atabyemera.

Inama nkuru ya Leta ishinzwe kwigisha muri Scotland ivuga ko uyu mwarimu yigeze gushinjwa gukorana ibikorwa biganisha ku busambanyi n’umwana hagati ya 1991-1993.

Imyitwarire ye irimo no gushyingiranwa na Megan ishobora gutuma uyu bwana Dunsmuir yirukanwa ku kazi.