Print

Harry Kane agiye kugurwa akayabo n’ikipe yaniyemeje kumuhemba menshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2021 Yasuwe: 2129

Uyu rutahizamu w’imyaka 27 aherutse gutangaza ko atacyifuza gukinira Tottenham ariyo mpamvu Manchester City yashyizemo akayabo kugira ngo imwegukane.

Levy uyobora Tottenham yavuze ko Kane adashaka kuva muri Tottenham nabi.Ati “Harry arishimye.Ntabwo ashaka kuva mu ikipe mu buryo bubi.Agaciro ke kari hejuru.”

Harry Kane arashaka kwerekeza mu ikipe itwara ibikombe ariyo mpamvu Manchester City ikeneye rutahizamu ariyo iza ku isonga mu makipe amwifuza.

Levy nawe yavuze ko azagurisha Kane mu ikipe ihagaze neza ku mugabane w’I Burayi kandi City iri muri ayo.

Kane amaze imyaka 16 muri Tottenham ndetse mu myaka isaga 8 amaze akina mu ikipe ya mbere,yatsinze ibitego byinshi cyane ku buryo ntawamushidikanyaho.

Nyuma y’umwaka w’imikino ushize,Harry Kane yabwiye Tottenham ko ashaka kuyivamo akajya ahandi ndetse mu kiganiro yagiranye na Garry Neville,yahamije ko ashaka gukina ku rwego rwo hejuru nkuko Messi na Ronaldo byagenze.

Kane yasembuye amakipe nka Manchester City, Manchester United, Chelsea na PSG amushaka niko kwiyemeza kumuhigisha uruhindu gusa bivugwa ko umuyobozi wa Tottenham, Daniel Levy amushakamo asaga miliyoni 150 z’amapawundi.

Kane asigaje imyaka 3 ku masezerano afitanye na Tottenham ariyo mpamvu Levy azungukira mu kurekura uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni w’Ubwongereza.