Print

Paul Pogba ushaka kujya ahandi yateye umugeri amasezerano yahawe na Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2021 Yasuwe: 1950

Pogba utarabanye neza na United kuva yayerekezamo,arifuzwa na PSG ariyo mpamvu yanze ubusabe bwa United.

Amakuru aravuga ko umushakira amakipe witwa Mino Raiola yamaze kumvikana na PSG ku byerekeye imishahara n’ibindi.

Mirror itavuga ko United yari yongereye Pogba umushahara aho yashakaga kumukura ku bihumbi 250 by’amapawundi yamuhembaga ikamugeza kuri 350.

Pogba w’imyaka 28 ashobora kugorwa no kwerekeza muri PSG muri iyi mpeshyi kubera amasezerano ya United ariko azahatiriza.

PSG iri guha United miliyoni 40 z’amapawundi United kugira ngo yegukane Pogba bifuza ko akinana na Wijnardum bakuye muri Liverpool.

Raiola mu mwaka ushize yatangaje ko Pogba na United byarangiye ndetse ko yifuza kwigira ahandi.

Muri Euro 2020,Pogba yavuze ko United nta bushake yamweretse bwo kumugumana mu gihe kirekire.

Umutoza wa United,Ole,akunda cyane Pogba ndetse arashaka kumwubakiraho ikipe we na Bruno Fernandes.