Print

Kiyovu Sports yatandukanye n’abakinnyi 15 n’abatoza bungirije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 July 2021 Yasuwe: 1534

Kiyovu Sports yatangaje ko itazongerera amasezerano abakinnyi 15, Abatoza bungirije barimo Kalisa François, Camarade n’umutoza w’abazamu Rachid. Kit ManagerNtwari Ibarahim (Jemba) nawe yatandukanye n’Urucaca.

Bagize ati "Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burashimira abakinnyi 15 basoje amasezerano y’akazi bakaba batazakomezanya n’ikipe umwaka utaha w’imikino. Turashimira kandi bamwe mu bagize staff technique nabo batazakomezanya n’ikipe."

Team Manager Baba na Kit Manager Youssuf nibo bazakomezanya na Kiyovu Sports.

Abakinnyi batazakinira Kiyovu Sports umwaka utaha:

Babua Samson
Ndahimana Isiaka
Ndayisenga Hamidu
Nyirinkindi Saleh
Tubane Kames
Bwanakweri
Armel Ghislain
Fiston Munezero
Sibomana Arafat
Mbanzo Nkoto karim
Saba Robert
Habamahoro Vincent
Ngenzi Issa

Amakuru avuga ko Kiyovu Sports yamaze gusinyisha abakinnyi 3 ari bo Mugenzi Bienvenue, Nkinzingabo Fiston na Benedata Janvier, ni mu gihe umutoza mukuru w’iyi kipe ari Haringingo Francis akaba azungirizwa na Rwaka Claude.