Print

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bagiye kongera guhura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2021 Yasuwe: 3191

Rutahizamu Cristiano Ronaldo na mugenzi we Lionel Messi bamaze imyaka myinshi bayoboye umupira ku isi bagiye kongera guhurira mu mukino wa gicuti amakipe yombi azakina.

Barcelona izakira Juventus mu mukino wa gicuti uteganyijwe mu kwezi gutaha ari nabwo aba bakinnyi bazahura nta gihindutse ngo umwe abure.

Aya makipe azahurira mu gikombe cyo kwibuka Joan Gamper washinze FC Barcelona aho hakinwa umukino umwe gusa.

Barca imaze gutwara iki gikombe inshuro 8 zikurikiranya,iheruka gutsindwa na Juventus kuri penaliti ubwo bahuriraga muri iki gikombe muri 2005.

Uyu mwaka iki gikombe kizaba cyihariye kuko kizahuza Messi na Ronaldo bafatwa nk’abakinnyi ba mbere ku isi mu mateka ya ruhago.

Aba bakinnyi bamaze imyaka 9 bahangana muri La Liga mbere y’uko CR7 yerekeza mu Butaliyani.

Aya makipe aheruka guhurira mu matsinda ya Champions League mu mwaka wa 2020 aho Juventus yatsinze ibitego 3-0 birimo penaliti 2 za Ronaldo.

Uyu mukino uzabera Camp Nou abafana bagarutse nyuma y’umwaka nta bafana baza ku bibuga ku mpande zombi.