Print

Umugore yaciye ibintu kubera gusimbuza isura y’umugabo we iya Grealish mu mafoto y’ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2021 Yasuwe: 2794

Madamu Mairead Stevens w’imyaka 37 yakoze ubukwe n’umugabo we hubby Lee w’imyaka 42 ariko yatunguranye akosora amafoto yabo amusimbuza isura ya Jack Grealish yari yazanye mu mafoto amwe y’ubukwe.

Nyuma yo kureba Euro 2020,madamu Mairead yabengutswe rutahizamu w’Ubwongereza Grealish ariyo mpamvu yakoresheje igishushanyo cye mu mafoto y’ubukwe.

Mu rwego rwo gushimisha abamukurikira kuri TikTok,madamu Mairead yashyize hanze aya mafoto yasimbuje umugabo we igishushanyo cya Grealish.

Aya mafoto yarebwa n’abantu 260,000 ndetse ikundwa n’abasaga 27,000 ndetse uyu mugore yavuze ko ategereje kureba igihe umugabo we azavumburira ko amafoto y’ubukwe bwabo yahinduwe agasimbuzwa Grealish.

Abana b’uyu mugore 2 nibo bahise babivumbura aho umwe yamubajije ati “Kuki washyingiranwa n’uriya mugabo?.”Uyu yahise amusubiza ati “Ntabwo nshaka undi mugabo witwa Jack.




Yavuguruye amafoto y’ubukwe bwe isura y’umugabo we ayisimbuza iya Grealish