Print

Yishe abana be 2 kugira ngo ashyingiranwe n’umugabo bahuriye kuri Facebook

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2021 Yasuwe: 3250

Umugore witwa Ngum Hilda w’imyaka 26 ukomoka mu gihugu cya Cameroon yakoze amahano yica abana be 2 yibyariye kugira ngo abashe gushyingiranwa n’umugabo bahuriye ku rubuga rwa Facebook.

Uyu mugore yakundanye n’uyu mugabo bahuriye kuri Facebook hanyuma amwemerera ko azamurongora niba adafite abana.

Iyi nkuru ihuje neza na filimi yo muri Nigeria ariko yo n’impamo kuko yabereye mu cyaro cyitwa Bamenda muri Cameroon.

Uyu mugore wari usanzwe afite abana 4 ariko nta mugabo yiringiye cyane urukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga niko guhitamo kwihekura kugira ngo abane n’uyu mugabo.

Uyu mugore yabanaga n’aba bana be 4 ndetse n’abandi babiri b’umuvandimwe we ubwo uyu mugabo yamusabaga ko bashyingiranwa niba adafite umwana.

Kuwa 15 Nyakanga 2021 nibwo uyu mugore yafashe umwanzuro mubi cyane wo kwica aba bana bose uko ari 6 kugira ngo abone uko ashyingiranwa n’uyu mugabo.

Uyu mugore yateguye amafunguro arangije ashyiramo uburozi niko guha aba bana ngo barye byaviriyemo babiri gupfa.

Yabanje kuroga 4 bari kumwe nawe mu rugo mu gihe abandi 2 bari bagiye gukina na bagenzi babo kure yo mu rugo barimo abe 2 n’abandi 2 b’umuvandimwe we.

Ubwo yari amaze kugaburira aba bana,abe babiri barapfuye abandi bararemba cyane bajyanwa kuvuzwa biza kumenyekana ko ari ubu burozi yabhaye.

Uyu mugore yahise atabwa muri yombi ariko uyu mugabo wamusabye ko babana arabura.