Print

Manchester United yongereye amasezerano n’umushahara umutoza wayo Ole Gunnar Solskjaer

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2021 Yasuwe: 1131

Benshi mu bakunzi ba Manchester United bakunze kwinubira imitoreze y’umunya Norway,Ole Gunnar Solskjaer,ariko yongerewe amasezerano y’imyaka 2 azamugeza muri 2024 ndetse yongererwa umushahara.

Ole uherutse gutsindwa na Villarreal ku mukino wa nyuma wa Europa League nyamara yarahabwaga amahirwe menshi,yamaze kongererwa amasezerano mashya aho azarangira yinjije akayabo ka miliyoni 25 z’amapawundi.

Solskjaer w’imyaka 48 yahawe abakinnyi bakomeye ndetse n’igihe cyo gutegura ikipe nziza ariko ntiyabashije kubigeraho ariyo mpamvu bitunguranye kuba yongerewe amasezerano.

Aya masezerano Ole yahawe azongerwaho umwaka umwe nabasha kwitwara neza akegukana ibikombe cyane ko abafana ba United babikumbuye.

Mu myaka 2 uyu munya Norway yari yahawe,yaguriwe abakinnyi ba miliyoni 360 z’amapawundi ariko ntacyo yabakuyemo uretse kugaruka muri Champions League ntabashe kurenga 1/16 cy’irangiza.

Solskjaer yagize ati “Buri wese azi ibyiyumviro byanjye kuri iyi kipe kandi nashimishijwe cyane no kongera aya masezerano.Ni igihe cyiza kuri Manchester United.Twubatse ikipe nziza igizwe n’abakuze ndetse n’abato bafite inyota yo gutwara ibikombe.

Mfite ikipe nziza dukorana mu gutoza kandi twiteguye gutera intambwe mu mwaka w’imikino utaha. Manchester United ishaka kwegukana ibikombe bikomeye kandi ibyo nibyo dushaka.

Twazamuye urwego mu kibuga no hanze yacyo kandi bizakomeza mu myaka iri imbere.Sinjye uzarota nongeye kunyura imbere ya Old Trafford yuzuye hanyuma uru rugendo rugatangira.”

Manchester United yarangije ku mwanya wa 2 muri shampiyona ishize ndetse imaze kugura abakinnyi barimo Jadon Sancho bazayifasha kwitwara neza nta gihindutse.