Print

Tokyo Olympics 2020: Mugisha Moïse ntiyarangije isiganwa ku magare ryegukanwe na Richard Carapaz

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2021 Yasuwe: 740

Komite y’igihugu y’imikino ya Olempike mu Rwanda (Rwanda National Olympic and Sports Committee, #RNOSC) yavuze ko uyu musore umwe rukumbi wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yagowe mu nzira bituma adasoza iri siganwa ryegukanwe na Richard Carapaz ukomoka muri Ecuador.

Uyu munsi mu gusiganwa ku magare mu bagabo muri iyi mikino Olempike,hakinwe ibirometero 234 byarangiye Richard Carapaz umuzamutsi ukomeye ukinira ikipe ya INEOS Grenadiers yegukanye intsinzi.

Carapaz utahabwaga amahirwe mbere y’Umubiligi Wout Van Aert,Mathieu Van del Poel ukomoka mu Buholandi na Tadej Pogacar wo muri Slovania,yafashe umwanzuro wo kwatakira ku birometero 25 ari kumwe na Brandon McNulty,nyuma y’agasozi ka Fuji biramukundira niko kwegukana iyi ntsinzi ikomeye mu buzima bwe.

Carapaz yagiye biriya birometero mu masaha 6 iminota 05 n’amasegonda 26 aho yaruhije itsinda ryarimo Wout Van Aert wabaye uwa kabiri na Tadej Pogacar wa 3 umunota umwe n’amasegonda 07.

Carapaz yavuze ko kwegukana uyu mudali wa zahabu ariyo ntsinzi ikomeye mu buzima bwe nubwo yatwaye Giro d’Italia akanaba uwa 3 muri Tour de France y’uyu mwaka.

Wout Van Aert watwaye ama etape 3 muri Tour de France ishize yegukanye umudali wa silver kuko yabaye uwa kabiri bigoranye cyane ko yigobotoye Pogacar watwaye Tour de France 2020,2021 abifashijwemo n’ifoto yo ku murongo.

Mugisha niwe Munyarwanda wa mbere warushanwe muri iyi mikino Olempike y’uyu mwaka,mbere ya bagenzi be bandi bane basigaye.

Abandi Banyarwanda basigaye kurushanwa muri iyi mikino ni Agahozo Alphonsine ku ruhande rw’abagore na Maniraguha Eloi ku ruhande rw’abagabo mu koga kuri metero 50.Bazakina ku wa 01 z’ukwa munani.

Hari kandi Yankurije Marthe aziruka muri metero 5000 ku wa 01 z’ukwa munani, hamwe na Hakizimana John uzasiganwa muri marathon (kilometero 42) ku wa 08 z’ukwa munani.